Imibiri isaga ibihumbi 20 yashyinguwe mu cyubahiro

Imibiri isaga ibihumbi 20 yavanywe hirya no hino mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, yashyinguwe mu cyubahiro.

Imibiri irenga ibihumbi 20 yashyinguwe mu rwibutso rw'akarere.
Imibiri irenga ibihumbi 20 yashyinguwe mu rwibutso rw’akarere.

Uyu muhango wabaye kuri iki cyumweru tariki 19 Kamena 2016, witabiriwe n’abantu batandukanye, barimo abayobozi, abafite ababo bashyiguwe, inshuti n’abavandimwe.

Abashyinguye ababo mu cyubahiro bavuze ko bahoraga bababazwa no kubona imibiri y’ababo ikiri hirya no hino, bagashimira uruhare Leta igira mu guha agaciro k’ababo bishwe bazira uko baremwe.

Uwurukundo Genevieve, afite abe bashyinguwe mu cyubahiro, avuga ko yumva aruhutse ku mutima, kuko agiye kuzajya aza akabukira abe aho baruhukiye neza.

Umuhango witabiriwe n'abantu benshi.
Umuhango witabiriwe n’abantu benshi.

Agira ati “Ndashimira cyane Leta yacu y’ubumwe cyane cyane ariko ingabo za RPF zaturokoye zikabasha guhagarika jenoside, ubu ndummva ubwo abanjye bimuwe hari yantu bagashyirwa ahantu heza.”

Kimwe n’abandi bafite ababo batari bashyinguye neza, agasaba ko umuntu wese waba uzi ahari umubiri udashyinguye mu cyubahiro, ko yahagaragaza ukazanwa mu bandi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA), Evode Imena, yashimiye imbaraga akarere ka Ruhango kashyize muri iki gikorwa cyo kubaka uru rwibutso.

Uru rwibutso rushya rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 108Frw.
Uru rwibutso rushya rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 108Frw.

Yasabye urubyiruko kwigira ku mateka mabi yaranze imyitwarire y’urubyuruko rwo mu bihe bya Jenoside, bagaharanira kubaka amateka meza aganishya igihugu cy’u Rwanda aheza.

Iyi mibiri isaga ibihumbi 20, ikaba yaratangiye kwimurwa tariki 11 Mata 2016, mu rwibutso rw’akarere rwari rushaje, indi ivanwa ahitwa Muyange na Kigoma n’ahandi. Ibanza gutunganywa mbere y’uko ishyingurwa mu cyubahiro.

Urwibutso rushya rw’Akarere ka Ruhango rwimuriwemo iyi mibiri, rwuzuye rutwaye arenga miliyoni 108Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka