Gicumbi: Imirimo yo kwagura urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete igeze ku musozo

Ibikorwa byo kwagura urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete, ruherereye mu Murenge wa Mutete, Akarere ka Gicumbi iri kugera ku musozo.

Iyo nyubako biteganyijwe ko izatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe na miliyoni 600, ije kuba igisubizo mu kubungabunga imibiri y’Abazize Jenoside, nyuma y’ubusabe bw’abafite ababo biciwe muri ako gace.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete ruzatwara amafaranga agera kuri Miliyari imwe na Miliyoni 600
Urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete ruzatwara amafaranga agera kuri Miliyari imwe na Miliyoni 600

Urwo rwibutso rwa Jenoside ruri kwagurwa, rusanzwe rushyinguyemo imibiri isaga 1000 y’inzirakarengane zazize Jenoside, abaharokokeye Jenoside bakemeza ko hakiri umubare munini w’imibiri igishakishwa ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

Kwagura urwo rwibutso byatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu rwego rwo kwagura ahazashyirwa imibiri, ndetse no gutunganya umwanya wagenewe ahazajya kakirirwa abaza gusura urwibutso, banaganirizwa ku mateka y’ubwicanyi bwabereye muri ako gace.

Abashinzwe kubaka urwo rwibutso barasabwa gukomeza gukora neza iyo mirimo kandi bihutisha ibikorwa byo kubaka urwo rwibutso, ku buryo imirimo izaba yarangiye mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice aherutse kubibasaba ubwo yasuraga urwo rwibutso areba aho imirimo yo kurwagura igeze.

Inzego zitandukanye z'ubuyobozi ziherutse gusura ibikorwa byo kwagura urwibutso rwa Mutete
Inzego zitandukanye z’ubuyobozi ziherutse gusura ibikorwa byo kwagura urwibutso rwa Mutete

Mu gihe ibyo bikorwa byo kwagura urwo rwibutso birimbanyije, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi n’abafite mu nshingano urwo rwibutso, bakomeje ingendoshuri ahubatse izindi nzibutso, mu rwego rwo kureba uburyo inzibutso zikomeza kurindwa.

Ni muri urwo rwego tariki 29 Ugushyingo 2023 Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, n’itsinda ayoboye bakoreye urugendoshuri mu Karere ka Nyamagabe, basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi, mu rwego rwo kureba ibikoresho bikwiye kuba mu rwibutso rushya, uburyo imyambaro n’ibindi bimenyetso ndangamateka bibungabunzwe.

Muri uko gusura urwo rwibutso nyuma yo kwakirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, babanje kunamira imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 50 ishyinguye muri urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, basura ibice binyuranye byarwo bigaragaza amateka y’uburyo Abatutsi bari bahazanywe na Leta ibabeshya ko ari ho izabarindira.

Nyuma yo kubabeshya ko bagiye kubarinda, Interahamwe n’abajandarume bishe abo Batutsi urupfu rw’agashinyaguro, nyuma y’uko abo bicanyi ngo bari bashyigikiwe n’Abasirikare b’Abafaransa bari mu cyitwaga ‘Zone Turquoise’.

Akarere ka Gicumbi gafite gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside, mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside muri ako Karere, zikava kuri eshashatu zikaba eshatu.

Ahazashyingurwa imibiri hakozwe ku buryo nta bukomje buzangiza inyubako
Ahazashyingurwa imibiri hakozwe ku buryo nta bukomje buzangiza inyubako
Abayobozi mu Karere ka Gicumbi baherutse gukorera urugendoshuri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi
Abayobozi mu Karere ka Gicumbi baherutse gukorera urugendoshuri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi
Bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi
Bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka