Dukeneye abatagatifu ba siporo, ab’umuco n’ab’urubyiruko - Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko abahanzi n’abakinnyi Jenoside yatwaye bari abahanga, ku buryo ngo bakwiye guhora bizihizwa nk’uko Kiliziya yizihiza Abatagatifu.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana

Ibi Dr Bizimana yabitangaje muri gahunda yahuje Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH), mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Izi Minisiteri hamwe n’ibigo bizishamikiyeho, abahanzi n’abahagarariye amashyirahamwe y’imikino, bibutse kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, abari abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe (MIJEUMA), abakinnyi n’abahanzi bazize Jenoside.

Havuzwe uwitwaga Sekimonyo Emmanuel na Kabarira Eric Didier, Kabasha Canisius, Gatete Sadi, Kambayire Eugénie, Murebwayire Mimi, Sengoga Jean Baptiste, Uwizeye John, Ruzagiliza Oscar, Karemera Rodrigue, Rugamba Gustave n’abari bagize itorero Amasimbi n’Amakombe.

Minisiteri zitandukanye zibutse abari abakozi ba MIJEUMA n'abakoranye na yo
Minisiteri zitandukanye zibutse abari abakozi ba MIJEUMA n’abakoranye na yo

Hari na Mukotanyi Désiré, Kalinda Viateur, Kalisa Vénant, Gakuba Paul, Jean Baptiste Habyarimana, Sebarinda Theophile, Rugamba Cyprien, Sebanani André, Bizimungu Dieudonné na Uwimbabazi Agnès (wari umugore we).

Bibutse kandi Bizimana Loti, Ngabonziza Jean, Iyamuremye Sophie na Rwakabayiza Berchmas, Korari Abagenzi, Rukerikibaye, ababaga mu itorero Abatangampundu n’abandi hamwe bose bagize urutonde rw’abantu hafi 200.

Minisitiri asaba ko umurage w’abasizi b’u Rwanda wakwigishwa ukanubakirwaho kugira ngo ubyazwe umusaruro, ushobore no gufasha abato kwirinda kugwa mu bibi byasizwe n’abahanzi batatanze urugero rwiza.

Dr Bizimana yemeza ko Kiliziya Gatolika izakomeza gukomera mu gihe kirekire kiri imbere, bitewe n’uko ngo bareba indangagaciro zaranze bamwe mu bakirisitu babo bakabagira abatagatifu, izo ndangagaciro zigahora zikwizwa hose ku Isi.

Ati "Dukeneye kwigira ku kintu nk’iki, (hakabaho) abatagatifu ba siporo, abatagatifu b’umuco, abatagatifu b’urubyiruko, indangagaciro zarangaga aba bantu bateje imbere umuco, dukwiye kuzishimangira, tukazibyaza umusaruro zikamenyekana, haba mu kuzishyira mu bwanditsi no mu bundi buvanganzo, zikigishwa".

Umuhanzi François-Xavier Ngarambe (waririmbye ’Umwana ni umutware’), ashima ko bamwe mu bahanzi bibukwa harimo Rugamba Sipiriyani, watangiye urugendo rwo gushyirwa mu batagatifu.

Ngarambe ati "Rugamba yanengaga politike z’irondakoko, iz’irondakarere na ruswa akabivuga mu ndirimbo, ikibi akacyamagana. Kuba we n’umugore n’abana bari mu nzira zo kugirwa abahire n’abatagatifu, ntabwo bireberwa gusa ku byo bavuze ahubwo bareba n’uburyo babayeho".

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima, avuga ko yakanguwe n’ikiganiro cyatanzwe na mugenzi we wa MINUBUMWE ku buryo amashyirahamwe yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati "Duhora dushishikariza urubyiruko kwibumbira mu mashyirahamwe, ariko numvise ateye ubwoba".

Dr Utumatwishima asaba urubyiruko kujya mu mashyirahamwe babanje kureba neza uyatera inkunga, ndetse no kwirinda ibikorwa bitayobowe n’Urwego rwa Leta ruzwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu Batagatifu b’Umuco,ubwo twashyiramo ba Kalinda Viateur,Sebanani Andre,Karemera Rodrigue,etc...Ariko se ni Paapa wuhe wabagira abatagatifu?? Ngirango ni Ministry of Culture.Imana yonyine,niyo ireba mu mutima,ikamenya abeza n’ababi.Nkuko bible ivuga,nta mutagatifu uba mu isi.Twese dukora ibyaha,na Paapa arimo.Kugira abantu abatagatifu kandi nawe utali umutagatifu,ni icyaha cyo kwiha uburenganzira itahawe n’imana(usurpation).Ni ukurengera (usurpation).

gatera yanditse ku itariki ya: 26-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka