Bifuza ko abo basangiye ukwemera bakoze Jenoside baca bugufi bakabasaba imbabazi

Abarokotse Jenoside bo mu itorero ry’Ababatisita (UEBR), i Huye, bifuza ko bagenzi babo basangiye ukwemera bakoze Jenoside baca bugufi bakabasaba imbabazi, kuko batekereza ko byabafasha gukira ibikomere bafite ku mutima.

Batanze iki gitekerezo ubwo hamwe n’abanyeshuri biga mu Iseminari nto y’Ababatisita, i Huye, bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Marie Antoinette Mukarurangwa wize iseminari ntoya y’Ababatisita mbere ya Jenoside,mu buhamya yavuze inzira y’akababaro yanyuzemo mu gihe cya Jenoside, avuga n’uwo basenganaga ubu ngo wabaye n’umupasitoro wishe bamwe mu bo azi, ariko anavuga ko ikibabaje atigeze asaba imbabazi abo yahemukiye.

Yagize ati “Yinannye ku Mana yego birumvikana, ariko sintekereza ko yigeze ajya kureba abo mu muryango w’umuvandimwe yishe, ngo abasabe imbabazi. Sinzi icyo abize Iyobokamana mubivugaho, niba umuntu asaba imbabazi imana akibagirwa abo yiciye abantu. Nk’uko mwadufashije mushyiraho iyi gahunda yo kwibuka, mudufashe n’abaduhemukiye bagerageze batere intambwe, badusabe imbabazi.”

Iki gitekerezo cye cyashimangiwe na Rose Ntakirutimana, mu ijambo ry’uhagarariye abibuka ababo, wanifuje ko itorero ryabo ryarushaho kwegera abarokotse Jenoside, bakabasindagiza mu rugendo rw’isanamitima no kwiyubaka.

Yagize ati “Wa torero we! Turi abana bawe. Dukeneye isanamitima, dukeneye kwiyubaka, kandi urwo rugendo ntabwo twarushobora twenyine. Mutube hafi, turi ibibazo gakeya ahubwo ahanini turi n’ibisubizo. Abapasitoro mugerageze murwanye ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yaboneyeho no gutanga ubutumwa bufasha abana kwirinda amacakubiri ayo ari yo yose agira ati “Umuntu akugabira kuko uri umugabo cyangwa uri inyangamugayo, ariko ntiyakugabira kubera ufite amazuru manini cyangwa matoya.”

Yunzemo ati “Ingabo y’imngengabitekerezo iragushora, ntigukura. N’abakoze jenoside nta kintu bavuga bungutse. Nta kintu na kimwe basigatanye mu byo badusahuye. Barakerakera ubungubu hanze y’igihugu, nyamara bakagombye kugaruka tukiyubakira igihugu.”

Reverend Thomas Murwanashyaka uyobora UEBR mu Rwanda, yemeza ko umuntu atari akwiye gusaba imbabazi Imana gusa, akarekera aho, atazisabye n’uwo yahemukiye kuko bimurema umutima.

Ku bijyanye no gufasha abarokotse Jenoside mu isanamitima no kwigira, avuga ko bashyizeho gahunda yo kubamenya bahereye mu maparuwasi babarizwamo, hanyuma bagashyiraho uburyo bwo kubasura mu ngo zabo ndetse no kubaganiriza.
Yunzemo ati “Hari ibyo tugenda dufatanyamo na Leta nko kububakira no kuboroza.

Ibyo byose rero twabishyizeho bihereye muri paruwasi hasi, ku buryo tuzagenda tumenya uko abarokotse Jenoside bamerewe ku bijyaney n’ubuzima, ...”
Hari ku nshuro ya kabiri mu itorero UEBR bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo bugaragara, kuko mbere ngo ntaho byari bitandukaniye n’igiterane, hatabayeho no gutumira abarokotse Jenoside bize mu iseminari ntoya y’Ababatisita.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kimwe n’abo mu yandi matorero abo muri UEBR nka Ziherambere si bo basaba imbabazi.
Nta shaka ryera ikigori.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 13-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka