Basanga abahakana n’abapfobya Jenoside bageze i Murambi bahinduka

Hari abatuye mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko abahakana n’abapfobya Jenoside bahindura imyumvire, baramutse basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.

Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

Bagaragaje aya marangamutima tariki 24 Kamena 2023, nyuma y’uko basuye uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruherereye mu Karere ka Nyamagabe.

Edmond Umuvandimwe, umwalimu akaba ari na we uhagarariye FPR mu Kagari ka Rwebeya, nyuma yo gusura uru rwibutso yagize ati “Nk’umwalimu kandi wize amateka, nasuye inzibutso zitandukanye harimo n’urwa Kigali. Hano hari umwihariko w’imibiri y’abantu ibungabunzwe, igaragaza uko bari bameze bicwa, amarangamutima bari bafite n’ibyo bashobora kuba barabwiraga ababicaga.”

Yunzemo ati “Ibyo nabonye aha byankoze ku mutima, kandi nongeye kwiga ko ngomba kwigisha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, ko bakwiye kunga ubumwe, bakavuga ngo ntibizongere kubaho ukundi.”

Babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside i Murambi muri rusange
Babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside i Murambi muri rusange

Marie Baptiste Uwamahoro na we nyuma yo gusura uru rwibyutso yagize ati “Ndize bihagije. Niboneye uko Jenoside yakoranywe ubugome, hano i Murambi. No mu zindi nzibutso nagiye mbyiga, ariko hano hari umwihariko, nahabonye ibimenyetso byihariye bigaragaza ubugome Jenoside yakoranywe.”

Yunzemo ati “Ba bandi bapfobya n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside, nabashishikariza kuza buri wese bishobotse kuri uru rwibutso. Mu by’ukuri yakwiga, yabona ko koko Jenoside yabayeho, akanaharanira ko itazasubira kuko biteye ubwoba.”

Jean Baptiste Tuyambaze ukora umurimo w’ubunyonzi ati “Navutse nyuma ya Jenoside. Aha mpungukiye byinshi. Umuntu wese uhakana, aramutse ageze ahangaha ingengabitekerezo ya Jenoside yamuvamo.”

Abayobozi batandukanye baturutse mu Murenge wa Cyuve
Abayobozi batandukanye baturutse mu Murenge wa Cyuve

Emmanuel Musabye, ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Cyuve, wari kumwe n’abatuye mu Kagari ka Rwebeya, avuga ko mu Murenge wa Cyuve hajya hagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside. No mu cyumweru cy’icyunamo cyo muri uyu mwaka wa 2023, ngo hari abarokotse Jenoside babiri batewe amabuye aho batuye.

Ati “Hamwe n’abo twazanye tugiye kugenda dukore ubukangurambaga burushijeho, mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Théodore Murangirwa, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akagari ka Rwebeya, avuga ko nk’inama Njyanama bagize iki gitekerezo cyo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, babigeza no ku bandi bayobozi bo mu kagari kabo ndetse n’abaturanyi, maze biyemeza kuzahazana.

Abaje bose hamwe ni 60, harimo abajyanama, abakuru b’imidugudu, urubyiruko ndetse n’abandi baturanyi.

Basanga abahakana n'abapfobya Jenoside bageze i Murambi bahinduka
Basanga abahakana n’abapfobya Jenoside bageze i Murambi bahinduka

Umugambi batahanye muri rusange ni uwo guharanira ubumwe, bagaharanira impinduka ku baturage bose, n’abacyifitemo ibitekerezo bibi bagashishikarizwa kubyigumanira mu mitima yabo, batabibye urwango mu bandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka