Ambasade y’Amerika mu Rwanda yunamiye Abakozi bayo bazize Jenoside

Ambasade y’Amerika mu Rwanda yibutse Abanyarwanda 25 bahoze ari Abakozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda n’umushinga USAID nawo w’Abanyamerika bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Mu muhango wabaye tariki 12/04/2012, Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda, Donald W. Koran yagize ati “Byangoye kubona icyo mvuga ku munsi nk’uyu w’akababaro n’agahinda. Ariko maze kubona by’inshi Abanyarwanda bamaze kugeraho muri iki gihe gito ku buryo ntashobaraga kwiyumvisha imyaka ishize.”

Uwo muhango witabiriwe n'abantu benshi barimo ukuriye USAID mu Rwanda
Uwo muhango witabiriwe n’abantu benshi barimo ukuriye USAID mu Rwanda

Ambasaderi yakomeje avuga muri aya magambo “Abanyarwanda bakomeje gukorana umurava no gukorera hamwe, ubuzima bwabo ni bwiza kurushaho ari nayo ikwiriye kuba inshingano ya buri wese utuye muri iki gihugu cy’imisozi igihumbi. Ejo hazaza heza niyo ikwiye kuba intsinzi y’Abanyarwanda bose”.

Mukantaganira ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akorera umushinga witwa Sisters of the Holy Cross yari yaje kunamira abe. Nyuma y’ubuhamya bw’uko umugabo we n’abana be babiri bishwe, yashimiye Abakozi ba Ambasade ya Amerika kubera ikigega bashyizeho gifasha imfubyi z’abishwe barakoreraga Ambasade ya Amerika anasaba izo mfubyi gukomera zigakorana umwete zusa ikivi cy’ababyeyi babo.

Mukantaganira wari ufite umugabo wakoraga muri Ambasade y'Amerika atanga ubuhamya
Mukantaganira wari ufite umugabo wakoraga muri Ambasade y’Amerika atanga ubuhamya

Umuyobozi wa IBUKA, Forongo Janvier, yasabye ababuze ababo gukomera kandi bakirinda guheranwa n’agahinda. Yanashimiye Ambasade ya Amerika kuba yarashyizeho ikigega cyita ku mfubyi z’abahoze bakora muri Ambasade.

Umuyobozi w’iterambere ry’umuco muri ministeri y’umuco na siporo, Lauren Makuza, yasabye Abanyarwanda babuze ababo gukomera bubaka ejo hazaza heza. Yanasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufasha u Rwanda mu gushyikiriza ubutabera abakoze Jenoside bose.

Kizito Mihigo yaririmbye indirimbo z'icyunamo
Kizito Mihigo yaririmbye indirimbo z’icyunamo

Mufuti Sheikh Abdul Karim Gahutu na Pastor Umuremye Jolay Paul nibo basengeye uwo muhango wo kunamira.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka