Amakuru kuri Jenoside mu cyahoze ari ESO aracyari urujijo

Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ryigisha Ubumenyingiro ryo mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC South), buravuga ko amakuru kuri Jenoside muri iki kigo akomeje kuba urujijo.

Kwibuka byabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka.
Kwibuka byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi iki kigo giherereye mu Karere ka Huye, cyigishaga abasirikare bato kizwi nka ESO (Ecole des Sous Officiers).

Kuri uyu wa gatanu tariki 3 Kamena 2016, ubwo muri iri shuri bibukaga ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuyobozi mukuru w’iri shuri Dr Twabagira Barnabe yatangaje ko kugeza ubu nta makuru ya Jenoside yahakorewe arahaboneka.

Dr Twabagira Barnabe (wa gatatu uvuye ibumoso) avuga ko nta makuru kuri jenoside yakorewe mu cyahoze ari ESO.
Dr Twabagira Barnabe (wa gatatu uvuye ibumoso) avuga ko nta makuru kuri jenoside yakorewe mu cyahoze ari ESO.

Dr. Twabagira avuga ko amakuru make bafite ari ay’uko abasirikare bigaga muri iki kigo bakoze ubwicanyi hirya no hino mu cyahoze ari Umujyi wa Butare no mu nkengero zawo ariko umubare w’Abatutsi bahaguye ukaba utaramenyekana.

Ati:”Amakuru dufite ni uko iki kigo cyari gishinzwe guhiga abatutsi, gishyiraho za bariyeri hirya no hino mu cyahoze ari perefegitura ya Butare, bashinzwe kwica.”

Urubyiruko rwiga mu cyahoze ari ESO rwasabwe kwiga rugamije kubaka igihugu.
Urubyiruko rwiga mu cyahoze ari ESO rwasabwe kwiga rugamije kubaka igihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mutwarasibo Cyprien, yavuze ko mu buhamya bugenda butangwa buvuga ko hari Abatutsi bavanwaga aho babaga bafungiwe bakazanwa muri iki kigo, bagakorerwa iyicarubozo.

Ati “Hari amakuru avuga ko hari abantu bakurwaga muri burigade ya Butare bakazanwa hano bagakorerwa iyicarubozo, bagasubizwayo. Birashoboka ko haba hari n’abahiciwe ariko wenda imibiri ntiboneke, kuko bicwaga n’abantu bafite imyitozo yo hejuru.”

Iri shuri ryigishaga abasirikare aho gucunga umutekano w’abaturage ahubwo bakabica, ubu ryigisha urubyiruko amasomo y’ubumenyingiro, bakarusaba kwiga bagateza igihugu imbere aho kugisenya nk’abahize mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka