Amajyaruguru: Abagore n’Urubyiruko bo muri FPR Inkotanyi bagaye abishoye muri Jenoside

Abagize Urugaga rw’abagore n’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, baragaya abagize uruhare mu koreka Igihugu, bategura Jenoside yakorewe Abatutsi bakanayishyira mu bikorwa.

Abitabiriye uwo muhango bunamiye imibiri y'inzirakarengane iruhukiye mu Rwibutso rw'Akarere rwa Musanze
Abitabiriye uwo muhango bunamiye imibiri y’inzirakarengane iruhukiye mu Rwibutso rw’Akarere rwa Musanze

Mu bishishikaje abagore n’urubyiruko rw’ubu, ngo ni urugamba rwo kwiyubakira Igihugu binyuze mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, n’abafite imigambi yo gusenya ibyo cyagezeho.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abagore bagize Urugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, ku wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023, bifatanyije n’Urubyiruko rugize Urugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, mu kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside. Igikorwa cyabereye ku rwibutso rw’Akarere ka Musanze, rwahoze ari urukiko rwa Cour d’Appel Ruhengeri, rwiciwemo Abatutsi basaga 800 bari baruhungiyemo bizeye kuharokokera.

Ni igikorwa bateguye bagamije kwigira ku mateka y’Igihugu. Mujawayezu Leonie, ukuriye Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi agira ati “Mu buhamya twumviye kuri uru rwibutso twasuye, twasobanukiwe neza uburyo hari abagore batandukiriye indangagaciro z’USbunyarwanda, bakirengagiza ko ari ba mutima w’urugo. Biyambuye umutima w’impuhwe n’ubumuntu abagore bazwiho kugira, bishora muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamwe bishe bagenzi babo bakica n’abana”

Ati “Ni umwanya twafashe wo kugaya cyane ababikoze tudasize n’urubyiruko rwageze ikirenge mu cyabo, bakoreka Igihugu nyamara imbaraga zabo bakabaye barazikoresheje mu kwanga ikibi. Ni amateka akomeye kandi aduha isomo ryo kwimakaza umuco w’urukundo, ubumwe dukumira ingengabitekerezo ya Jenoside duharanira ko ayo mateka atazasubira ukundi”.

Abagore n'Urubyiruko bo muri FPR Inkotanyi bagaye abishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bateje Igihugu igihombo
Abagore n’Urubyiruko bo muri FPR Inkotanyi bagaye abishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bateje Igihugu igihombo

Mu kurushaho gushyigikira imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abagore n’urubyiruko baremeye abantu batatu amafaranga angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi 200 yo kubashyigikira mu bucuruzi bwabo.

Nyirahabimana Chantal, ucuruza ibitoki mu isoko ry’ibiribwa rizwi nka Kariyeri, nyuma yo guhabwa amafaranga yo kumwunganira mu bucuruzi asanzwe akora, yagize ati “Nari mfite imbogamizi z’igishoro gitoya, kuko nacungiraga ku gucuruza ibitoki bitarenga bitatu. Uko byari bicye ni nako inyungu yabaga ari nke cyane nkabangamirwa n’imibereho mu muryango. Ubu rero kuba aba bagore n’urubyiruko bo muri FPR Inkotanyi banyongereye amafaranga y’igishoro, ngiye kujya ndangura n’ibisaga 10 nunguke menshi, mbashe gutunga urugo no kwizigamira”.

Ni ibyishimo ahuriyeho na Twagirimana Faustin ukora umushinga wo gutunganya amasabuni, na we wongerewe igishoro.

Chairperson wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yasabye abagore kujya bafata umwanya uhagije wo kwigisha abakiri bato indangagaciro zo gukunda Igihugu.

Mujawayezu avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kumenya amateka no gufata ingamba zo kuyikumira
Mujawayezu avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kumenya amateka no gufata ingamba zo kuyikumira

Urubyiruko rwo yarusabye kwigira ku butwari bwaranze bagenzi babo b’urubyiruko bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Urubyiruko rw’ubu twifuza ko rubyaza umusaruro amahirwe ahari harimo n’ikoranabuhanga mu gushishikarira kwihugura, bakamenya amateka y’Igihugu kandi bakaba aba mbere mu kuyabwira abandi, bamagana abagoreka amateka yacu, kuko hakiri abatifuriza Igihugu cyacu ineza, bakivuga nabi bakanahakana Jenoside”.

Yijeje urubyiruko n’abagore ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi, mu rugamba rw’iterambere Abanyarwanda barimo.

Muri uyu muhango, ibiganiro abawitabiriye bahawe, basobanuriwe uko u Rwanda rwari rubayeho kuva mbere y’ubukoloni, n’uko Politiki y’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Wabaye n’umwanya wo gushima ubwitange bw’Ingabo zahoze ari iza RPA, zirimo n’abemeye guhara ubuzima bahagarika Jenoside, urugamba rwakurikiwe n’urwo kongera kubaka Igihugu cyari cyarasenyutse, aho ubu Abanyarwanda babanye mu bumwe n’umutekano usesuye.

Nyirahabimana Chantal, ucuruza ibitoki bamuremeye amafaranga yo kongera igishoro ngo yagura ubucuruzi bwe
Nyirahabimana Chantal, ucuruza ibitoki bamuremeye amafaranga yo kongera igishoro ngo yagura ubucuruzi bwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka