Amahiri n’imihini bakoze nk’imirimo y’amaboko ku ishuri ni byo bicishijwe (Ubuhamya)

Uwamariya Dorothée, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, avuga ko amahiri n’imihini basabwe gukora ku ishuri nk’imirimo y’amaboko ibahesha amanita, ari byo bicishijwe muri Jenoside.

Uwamariya Dorothée watanze ubuhamya
Uwamariya Dorothée watanze ubuhamya

Ibi ni ibikubiye mu buhamya yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mata 2024, mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.

Uwamariya wavukiye mu cyahoze ari Komini Ngarama, ariko akurira mu cyahoze ari Komini Gituza kuko se ari ho yakoreraga umurimo w’uburezi, avuga ko urugamba rwo kubohora Igihugu rugitangira, abapolisi ngo baje batwara se kuri Komini afungwa yitwa icyitso cy’Inkotanyi.

Aho bari bafungiye ngo babarekuye babanje kwicamo uwitwaga Rutayisire, bavuga ko ari Inkotanyi bafatiye ku rugamba nyamara baramukuye iwabo ku manywa y’ihangu.

Avuga ko urugamba rwo kubohora Igihugu rutangira bari mu gihembwe cya mbere, mu mirimo y’amaboko basabwa kubaza amahiri n’imihini.

Yagize ati “Tugiye gukora ya mirimo y’amaboko iduhesha amanota, baravuze ngo nitubaze amahiri n’imihini.”

Akomeza agira ati “Imodoka ya Komini ni yo yazaga kubitwara, mu gihembwe cya kabiri mu 1991, haje abasirikare ba Zaire baje gufasha ingabo za Habyarimana, batangira gutoza interahamwe, ya mahiri n’imihini twakoze ni byo bitorezagaho ndetse n’ingabo z’Abafaransa zibafasha mu gutanga imyitozo, ayo mahiri ni yo bicishije abacu.”

Minisitiri Bizimana avuga ko u Rwanda rwahuye n'ibibazo igihe rwitwa urwa Gahutu
Minisitiri Bizimana avuga ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo igihe rwitwa urwa Gahutu

Tariki 08 Werurwe 1993, ngo habaye imyigaragambyo yamagana amasezerano ya Arusha hagati ya FPR na Leta y’u Rwanda, ndetse Abatutsi bagirirwa nabi ku buryo bamwe bahunze ingo zabo bashyirwa mu nkambi.

Muri Mata 1994, Uwamariya ngo yasimbutse impfu nyinshi kugera aho Inkotanyi zamutesheje interahamwe mu Bukomane bwa Nyakayaga, ariko ahungana n’abandi bakomereza kuri Kiliziya ya Kiziguro, kuko bari bazi ko abahungiye muri Kiliziya baticwa.

Ati “Tugeze mu Bukomane bwa Nyakayaga, bari bakoze bariyeri y’imirambo, umuhutukazi twari twazanye arambwira ngo simvuge ko turi kumwe, naburaga nk’abantu batatu ngo bangereho kuko twari ku murongo. Haza umuntu aravuga ngo Inkotanyi zaje, interahamwe ziriruka nanjye nirukankana n’abandi tujya i Kiziguro kuri Kiliziya.”

Ku itariki 11 Mata 1994, interahamwe ngo zabirayemo zirica kugera amasaha y’umugoroba ageze, zitaha zivuga ko zigaruka mu gitondo kunogonora abagihumeka kuko ngo zari zinaniwe.

Agira ati “Tugeze hano abajandarume baratubwira ngo Kiliziya yuzuye tujya mu kibuga hanze, bukeye tariki ya 11, Gatete yaraje n’interahamwe barica bigera ku mugoroba baravuga ngo bararushye baragaruka mu gitondo kwica abasigaye”.

Imibiri yabonetse yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri yabonetse yashyinguwe mu cyubahiro

Mu rukerera rwa tariki ya 12 ngo Inkotanyi ni bwo zabagezeho i Kiziguro, zirabahumuriza ndetse inkomere bazitwara kuzivurira mu bitaro bya Ngarama.

Akomeza agira ati “Bigeze nka saa kumi z’urukerera, twari ku nsina ya nkazikamwa, haza umusirikare arahahagarara, twumva aravuze ngo nimuhumure, mu gihe twibaza ukuntu interahamwe zigize impuhwe, arongera ati nimuhumure turi Inkotanyi.”

Avuga ko nta muntu wo mu muryango yasigaranye, haba abakomoka kuri se ndetse na nyina, ariko yabashije kubaka urugo ndetse akaba afite abana bane barimo umwe usoje kaminuz,a abandi bakaba barimo gusoza ayisumbuye.

Avuga ko batarokotse kuko interahamwe zabishakaga cyangwa ngo barokoke kuko bazisabye imbabazi ngo zunamure icumu, ndetse ngo ntibanarokotse kuko babyifuzaga ahubwo barokotse kubera Inkotanyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko kugira ngo Jenoside ibe yaturutse ku buyobozi bubi, by’umwihariko uwayoboraga Komini Murambi, Gatete Jean Baptiste, wari waratoje abaturage ibyiciro byose kwica Umututsi.

Aha yatanze ingero ko usibye interahamwe zari zizwi mu Gihugu cyose, muri Murambi ngo hari n’ikiciro cy’abagore bitwaga ‘Interamwete’ n’icy’abana cyitwaga ‘Imiyugiri’.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damscène, avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye mu 1959 ubwo u Rwanda rwitwaga urwa Gahutu aho kuba urw’Abanyarwanda bose, ndetse mu myaka mu yakurikiyeho Abatutsi bagenda bicwa kugeza mu 1994, ubwo hasozwaga umugambi wateguwe kera.

Abayobozi b'amadini n'amatorero bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'Abatutsi barenga 20,000
Abayobozi b’amadini n’amatorero bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi barenga 20,000

Avuga ko mu 1964 tariki 28 Mutarama, Perezida Kayibanda Gregoire, ngo ari bwo yatangaje ko Abatutsi bateguriwe imperuka yihuse cyangwa iy’uruyengeyenge, ijambo ryasubiwemo na Colonel Theoneste Bagosora mu mwaka 1993.

Yasabye abarokotse Jenoside gutanga imbabazi ku babahekuye, ariko bumva neza uburemere bw’imbabazi batanze n’ubw’icyaha bakorewe, ariko n’abazihabwa bakazisaba babikuye ku mutima bazi ubumere bw’icyaha bakoze.

Yasabye abantu kubana mu mahoro, baharanira kubaka Igihugu cyiza kandi cyubakiye ku kuri.

Mu kwibuka Abatutsi biciwe i Kiziguro n’ahandi hatandukanye mu Karere ka Gatsibo, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 32, harimo iyabonetse mu Mirenge ya Kabarore na Gitoki ndetse n’umuryango mugari wa Karake Claudian, imibiri yabo yakuwe mu ngo izanwa mu rwibutso.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, ubu ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside 20,161.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu benshi
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka