Abanyarwanda ni nk’urupapuro rumwe, bakwiye gufatanya muri byose - Guverineri Munyantwari

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, avuga ko Abanyarwanda ari nk’urupapuro rumwe, bagomba gufatanye muri byose mu kwiyubakira igihugu.

Hashyinguwe imibiri 376 y'abakoraga mu Ruganda rw'icyayi rwa Mata.
Hashyinguwe imibiri 376 y’abakoraga mu Ruganda rw’icyayi rwa Mata.

Yabivuze kuri wa 26 Kamena 2016, bibuka abari abakozi b’Uruganda rw’Icyayi rwa Mata mu Karere ka Nyaruguru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu baharokokeye, bavuze ko ubuyobozi bw’uru ruganda mu gihe cya Jenoside bwagize uruhare mu kwica abatutsi bari muri aka gace, na cyane ko mbere ya Jenoside gato ngo uru ruganda rwanatorezwagamo abicanyi.

Guverineri Munyantwari Alphonse, agereranya Abanyarwanda n’urupapruro rumwe, akavuga ko byari bikwiye kubatera gufatanya mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati «Abanyarwanda ni nk’urupapuro rumwe, ntabwo wavuga ngo paje yanjye ni iyi iyawe ni iyi, ngo umwe amenye iye! Iyanjye se nyimennyeho amazi iyawe yasigara?

Tugomba gufatanya bikagaragara ko Jenoside yakorewe Abatutsi yadusigiye amasomo, kuko ahari ikibazo ni na ho hava igisubizo».

Umuyobozi w’Uruganda rw’Icyayi rwa Mata, Mungwakuzwe Yves, avuga ko ubuyobozi bw’uru ruganda rwagize uruhare mu gushishikariza no kwica abatutsi mbere no mu gihe cya Jenoside, gusa akavuga ko ubu igihe kigeze ngo rugirire akamaro abatuye muri aka gace.

Ati «Twafashe ingamba zidufasha kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ariko by’umwihariko aho uruganda rukorera.

Abaturage rero bafite imigabane yabo muri uru ruganda kandi ntacyo dukora tutababwiye turabanza tukajya inama na bo».

Iki gikorwa cyo kwibuka abari abakozi mu ruganda rwa Mata ruri mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, cyaherekejwe no gushyingura imibiri y’abari abakozi muri uru ruganda igera kuri 376 mu rwibutso rwubatswe n’ubuyobozi bw’uru ruganda.

Ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko abagize uruhare rukomeye muri Jenoside muri uru ruganda barimo na Ndabarinze waruyoboraga batarafatwa, gusa ngo baracyashakishwa.

Bukomeza buvuga kandi bushishikariza buri wese waba azi ahakiri imibiri y’abari abakozi muri uru ruganda itarashyingurwa mu cyubahiro gutanga amakuru kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yego turibamwe ntamuntu ukwiye kudutandukanya uretseko ubu nuwabigerageza yaba yibeshye amayira!atabigeraho. abacu bagiye tukibakunze! tuzahora tubibuka iteka.

ndayishimiye yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka