Abanyarwanda biga muri kaminuza Senghor na Alexandrie bibutse abazize Jenoside

Abanyarwanda batanu biga muri Universite Senghor bari kumwe na barumuna babo cyenda biga biga muri kaminuza ya Alexandrie mu Misiri bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu Muhango wabaye tariki 07/04/2012, abo banyeshuri barebye filime ivuga kuri Jenoside yakorewe mu Rwanda banungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twigire ku mateka twibuka ejo hazaza”.

Mu muhango wo gusoza amarushanwa y’umupira w’amaguru wabereye muri iyo kaminuza, abanyeshuri b’Abanyarwanda basabye abandi banyeshuri gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Tariki 08/04/2012, abo banyeshuri basabiye misa abazize Jenoside mu Rwanda. Iyo misa yabereye muri kiliziya y’abayezuwiti i Alexandrie mu Misiri; nk’uko tubikesha Eugene Hagabimana, Umunyarwanda wiga muri kaminuza ya Senghor mu Misiri.

Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Alexandrie bifatanyije n'abiga muri kaminuza ya Senghor bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Alexandrie bifatanyije n’abiga muri kaminuza ya Senghor bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Senghor n’iya Alexandrie bashoje imihango yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda tariki 12/04/2012 baganira ku mateka y’u Rwanda mbere y’abazungu, nyuma y’ubwigenge kugeza kuri Jenoside, uburyo irondakoko ryakuririjwe kugeza ubwicanyi budutwaye miliyoni y’abantu ndetse n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Muri uwo muhango abanyeshuri b’izo kaminuza bagaragaje amashyushyu yo kumenya u Rwanda n’ibyarubayemo kuko hanze ubu u Rwanda rusigaye rufite isura nziza y’intangarugero nk’igihugu ntangarugero muri Afurika.

Umuyobozi wa kaminuza ya Senghor, Prof Albert Lourde, yafashe umwanya atangiza gahunda kandi agasaba abanyeshuli bakomoka mu bihugu 30 by’Afurika bigana n’abo Banyarwanda kwigira ku mateka yaranze u Rwanda ibyagatandukanyije bikaba umusemburo w’imibanire myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka