Abahesha b’Inkiko b’Umwuga basabwe kwirinda icyakongera gutandukanya Abanyarwanda

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda, rurasaba abakora mu rwego rw’ubutabera gutanga ubutabera bwunga, birinda icyakongera gutandukanya Abanyarwanda.

Ibi babisabwe ku wa gatanu tariki 16 Kamena 2023, ubwo abagize Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bakaganirizwa amateka yaranze u Rwanda, abagize uru rugaga bavuze ko kuba hari abanyamategeko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye kubera isomo abakora mu rwego rw’ubutabera kuri ubu, bagakora baharanira gutanga ubutabera bwunga Abanyarwanda aho kubatandukanya.

Me Jean Aimé Niyonkuru, Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko b'Umwuga mu Rwanda
Me Jean Aimé Niyonkuru, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda

Me Jean Aimé Niyonkuru uyobora Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, ati “umuntu ukora mu rwego rw’ubutabera uyu munsi akwiye kwigira ku kibi cyabaye akagikosora, yaba atanga ubutabera agatanga ubutabera bwiza bwunga, ukareka ubutabera butandukanya Abanyarwanda”.

Umwe mu misanzu y’abagize Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu gukemura ibibazo bituruka kuri Jenoside, harimo kurangiza imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside.

Abagize uru rugaga bavuga ko bakora ibishoboka byose mu kurangiza izi manza neza, icyakora bakavuga ko hari aho bagihura n’imbogamizi, zirimo kuba bamwe mu bahamijwe ibyaha byo kwangiza iyo mitungo badafite ubwishyu, hakaba n’abahamijwe ibyaha ariko amazina yabo y’ukuri akaba atazwi.

Me Mushonganono Regine, agira ati “Abantu bakoze Jenoside wasangaga akenshi amazina yabo y’ukuri atazwi. Ugasanga harimo ba Kazungu, Rudomoro n’andi nyamara Atari ko bitwa. Abaciye imanza za Gacaca rero, baziciye bakoresha ayo mazina, ku buryo hari aho tujya kurangiza izo manza bikatubera imbogamizi kumenya abo bantu abo ari bo”.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Nabahire Anastase, avuga ko gusobanukirwa amateka y’Igihugu bifasha abakora mu nzego z’ubutabera by’umwihariko abahesha b’inkiko, gukora umurimo wabo kinyamwuga.

Avuga ko n’ubwo abahesha b’inkiko b’umwuga akenshi bashyira mu bikorwa imanza zisanzwe, ariko hari n’izirebana n’imitungo yangijwe muri Jenoside na zo bashyira mu bikorwa bafatanyije n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga.

Nabahire Anastase, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by'inzego z'Ubutabera muri MINIJUST
Nabahire Anastase, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’Ubutabera muri MINIJUST

Ati “Hari nka 5% y’imanza zijyanye n’imitungo yangijwe muri Jenoside zitarashyirwa mu bikorwa, bagishyira mu bikorwa bafatanyije n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga. Gutegura igikorwa nk’iki rero ndetse no gusura uru Rwibutso, birabongerera imbaraga zo kurushaho gukora umurimo wabo kinyamwuga”.

Abagize uru rugaga bavuga ko imwe mu ntwaro yo gufasha ko nta Jenoside yakongera kubaho, ari ukurushaho kwimakaza umuco wo kubaha amategeko, kuko umuco wo kudahana ari imwe mu mpamvu zatumye hari abumva ko kwica abandi nta cyo bitwaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka