Abagize AERG muri IPRC-Kigali biyemeje kwitanga nk’ababohoye Igihugu

Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG), uvuga ko imyaka 29 ishize Abanyarwanda bamaze babana mu mahoro, imaze kubaka mu rubyiruko indangagaciro nzima, ziruhesha ubushobozi bwo guhagarara mu mwanya w’abitanze babohora u Rwanda.

Abarimu n'abayobozi muri RP- IPRC-Kigali bunamiye abashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Abarimu n’abayobozi muri RP- IPRC-Kigali bunamiye abashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

Komiseri ushinzwe Imibereho myiza muri AERG, Afurika Léandre, yabitangarije abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku wa Gatatu tariki 21 Kamena 2023, muri IPRC-Kigali (yahoze yitwa ETO Kicukiro).

Uretse abari abanyeshuri n’abarimu ba ETO biciwe mu kigo n’ahandi hatandukanye, mu 1994 hari hahungiye abarenga ibihumbi bitatu by’Abatutsi, bari bumvise ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) zihakambitse, bifuza ko zabarinda ariko ziza kubatererana.

Afurika Léandre wa AERG
Afurika Léandre wa AERG

Afurika avuga ko nyuma y’imyaka 29 Inkotanyi zimaze zibohoye u Rwanda, ubu abagize AERG ngo bamaze gufata indangagaciro nzima zibashoboza guhangana ku kiguzi icyo ari cyo cyose byasaba, bashingiye ku butwari bw’ababohoye Igihugu.

Ati "Tuzitanga mu bishoboka byose, yaba mu gisikare tukijyamo, ku Ishuri twiga imyuga inyuranye, tugomba gukoresha kugira ngo tubashe guteza imbere igihugu cyacu. Ubutwari bw’Inkotanyi twagakwiye kuba tubuzirikana ahubwo natwe tukabafasha".

Afurika yibutsa bagenzi be bo muri AERG kwita ku bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, hamwe n’ababyeyi bitwa Intwaza bagizwe abapfakazi, kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naftal, ashima ibikorwa bya AERG by’abiga muri za koleji (IPRC) zigize Ishuri Rikuru rya RP, byo kuremera abarokotse Jenoside, birimo ibyo kububakira inzu zikomeye.

Ati "Hose mu Gihugu iyo ubonye inzu yubatswe na IPRC urayibwira, iba yubatse neza ikomeye ifite ibyangombwa byose, ni igikorwa tubashimira, muzagikomeze kiratwubaka cyane".

Umuyobozi Mukuru wa w'Ishuri RP, Dr Sylvie Mucyo
Umuyobozi Mukuru wa w’Ishuri RP, Dr Sylvie Mucyo

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic (RP), Dr Sylvie Mucyo, avuga ko ibikorwa by’abagize AERG bigaragaza ubudaheranwa, ariko akabasaba kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside bifashisha ikoranabuhanga.

Dr Mucyo akomeza agira ati "Mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yava hose, turabashishikariza gusoma ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu buri ku rubuga rwayo, mukamenya amateka kuko umwanzi turwana na we ari wa wundi, ibitekerezo bituganisha aho twavuye".

ETO Kicukiro mu 1994 ubwo Ingabo za MINUAR zari ziyivuyemo ku itariki 11 Mata, ngo hahise hinjira interahamwe zisohora abari bahahungiye zibica umugenda, kugera i Nyanza ya Kicukiro ahari Urwibutso rwa Jenoside rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 105.

Padiri Consolateur watanze ikiganiro
Padiri Consolateur watanze ikiganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka