Senateri Mugesera avuga ko Jenoside yari igambiriye kwica isano

Senateri Mugesera Antoine avuga ko umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi wari gutsemba isano hagati y’abantu bityo kubica bikoroha.

Yabivugiye mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabaye kuri uyu wa kairi tariki 12 Mata 2016.

Abayobozi bareba amwe mu mafoto y'abibukwaga ari mu rwibutso.
Abayobozi bareba amwe mu mafoto y’abibukwaga ari mu rwibutso.

Senateri Mugesera yavuze ko Jenoside ari ikintu kibi kuko ibanza gutsemba amasano anyuranye ari hagati y’abantu, akabivuga yifashishije urugero ry’ibyabaye.

yagize ati “Hakurya aha za Jali, hari umwana w’umukobwa w’umuhutukazi washatswe n’umututsi, noneho Jenoside ije umugabo we baramwica hanyuma ajya iwabo n’utwana twe tubiri, sekuru w’utu twana ari we se w’uyu mukobwa abakubise amaso, yahise yiyicira ubwe abuzukuru be atitaye ku by’isano bafitanye.”

yakomeje avuga ko ibi ngo ari ingengabitekerezo y’ubugome, kuko byangiza isura y’Ubunyarwanda binaganisha kuri Jenoside. Ati “Jenoside yakuyeho ikintu cyose cyitwa indangagaciro hose mu bantu, yatsembye isano, yimika amacakubiri n’urwango mu bantu.”

Bafashe umunota wo kwibuka izi nzirakarengane.
Bafashe umunota wo kwibuka izi nzirakarengane.

Uwari uhagarariye Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) muri uyu muhango, Ruzindana Jean, avuga ko ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ashaka kuyobya abakurikiye gahunda za Leta.

Ati “Arashaka guca intege abantu bemera gahunda ya Leta iriho ubungubu igamije kubanisha abantu. Twibuke ko no mu Itegeko Nshinga rya Leta y’u Rwanda, harimo ko iyi Leta yiyemeje kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Avuga ko ibi bizagerwaho ari uko Abanyarwanda bose n’abazabakomokaho babigizemo uruhare, bagatera ingabo mu bitugu iyi Leta mu mugambi wayo wo kubanisha abantu, bamaganira kure abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba MINEDUC bazize Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye ku nshuro ya gatandatu, witabiriwe n’abayobozi banyuranye ndetse n’imiryango n’inshuti z’abibukwaga.

Hibutswe abagera kuri 77 kuko ari bo imyirondoro yabo yabashije kuboneka, MINEDUC ivuga ko bagishakisha n’abandi bataramenyerwa irengero kugira ngo na bo bazajye bibukirwa hamwe n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka