Nyaruguru: Uruganda rw’icyayi rwa Mata rwaremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Uruganda rw’icyayi rwa Mata rwibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ruha inka abantu batandatu, harimo abakozi barwo bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwaho ndetse n’abandi barokotse Jenoside baruturiye.

Umuyobozi w'uruganda rw'icyayi rwa mata, Joseph Barayagwiza
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa mata, Joseph Barayagwiza

Ubwo babashyikirizaga izo nka, mu gikorwa nyiri izina cyo kwibuka bagize kuwa gatandatu tariki ya 17 Kamena 2023, abagabiwe bagaragaje ibyishimo batewe n’uko bagiye kongera kugira igicaniro iwabo.

Christine umuraza, umwe mu baremewe, avuga ko yigeze korora inka ayiguriye, umwana agiye kwiga arayigurisha kuko yari akeneye amafaranga. Yashimye abamugabiye agira ati “Abangabiye ndabashimye rwose, Imana isubize aho bakuye. Barakoze cyane.”

Ignace Semarora uvuga ko yari asanganywe inka yari yarahawe na nyirabukwe, yashimye abamuremeye agira ati “Iyi nka mpawe igiye kumfasha kwiteza imbere. Abayimpaye baragahora bagira inka, baragahorana amata. Haragahoraho Leta y’Ubumwe.”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, yashimye iki gikorwa cy’uruganda rwa Mata avuga ko ari uburyo bwo kugaragaza imiyoborere itandukanye y’ubuyobozi bwa mbere ya Jenoside n’iy’ubu kuko ubwa mbere bwishe abantu ariko ubw’uyu munsi bukaba buzamura imibereho y’abantu.

Yunzemo ati “Bamwe mu baturage bacu bari barajimije igicaniro muri Jenoside, inka zabo zarariwe, ariko uyu munsi uruganda rwabashumbushije, rwabacaniye. Ni igikorwa cyiza. Kuba babonye inka ni uburyo bwo kugira ngo basubirane agaciro nk’abatunzi, bazamure imibereho yabo, n’abana babo cyangwa n’abaturanyi babo babone ko uruganda baturanye rwibuka ko rugomba kugira uruhare mu iterambere ryabo.”

Ibi binahuje n’intego y’uruganda rw’icyayi rwa Mata iyo ruremera abaruturiye n’abarukoramo bahaburuye ababo, nk’uko byagaragajwe na Joseph Barayagwiza uruyobora kuri ubu.

Yagize ati “Nk’uko tubizi mu mateka y’igihugu cyacu, hafi imiryango yose y’abishwe mu gihe cya Jenoside yari yoroye inka. Hano mu Karere ka Nyaruguru ho hari n’akarere k’ubworozi cyane. Mu gihe cya Jenoside inka zarariwe izindi zirasahurwa, tubaremera mu rwego rwo kubashumbusha.”

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu ruganda rw’icyayi rwa Mata, buri mwaka, bijyanirana no kuremera abarokotse Jenoside, kuko nko mu myaka itatu bamaze gutanga inka 16.

Uruganda rwa Mata rwatanze inka esheshatu ku barokotse Jenoside
Uruganda rwa Mata rwatanze inka esheshatu ku barokotse Jenoside

Amateka ya Jenoside mu Karere ka Nyaruguru avuga ko ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Mata bwari burangajwe imbere n’umuyobozi warwo Juvénal Ndabarinze, bwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, haba mu kwica Abatutsi barukoragamo ndetse n’abo muri Nyaruguru muri rusange, kuko ngo rwanatanze imodoka zijyana abajya kwica Abatutsi aho bari bagiye bahungira.

Juvénal Ndabarize uyu bivugwa ko kugeza ubu atarafatwa ngo ahanwe kuko nta wuzi aho aherereye, abatuye i Mata ndetse n’abahakomoka ariko bo bifuza ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyira imbaraga mu kumushakisha, agahanwa, bityo abo yahemukiye bagahabwa ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka