Mugaruke twongere tubane, duteze imbere iwacu - Abarokokeye i Rugarama

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994, i Rugarama mu Karere ka Kirehe, barasaba abandi baharokokeye ariko nyuma ya Jenoside bakajya gutura ahandi kuhagaruka bagafatanya mu iterambere kuko uretse kubatera irungu ngo n’icyo bahatinyaga cyarangiye kandi kitazongera kuhaba ukundi.

Umuhanzi Senderi yari yasubiye ku ivuko kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko imiryango yazimye
Umuhanzi Senderi yari yasubiye ku ivuko kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko imiryango yazimye

Byatangajwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kamena 2023, ubwo mu Karere ka Kirehe hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994 by’umwihariko imiryango yazimye, igikorwa cyabereye mu Murenge Mushikiri Akagari ka Rugarama.

Uwavuze mu izina ry’imiryango yazimye, Mushumba Desire, yavuze ko uyu Murenge wa Rugarama mu Murenge wa Mushikiri wahoze ari Segiteri Rugarama mu cyahoze ari Komini Rukira.

Rugarama ngo yari imwe muri Segiteri ntoya ugereranyije n’izindi ariko ituwe n’Abatutsi benshi kandi babashije kwiteza imbere haba mu butunzi no kwigisha abana.

Ibi ngo byatumye Abatutsi baho bicwa cyane kuko hishwe 400 ndetse imiryango 21 yari igizwe n’abantu 106 irazima burundu.

Abarokokeye i Rugarama batuye ahandi barasabwa kugaruka ivuko
Abarokokeye i Rugarama batuye ahandi barasabwa kugaruka ivuko

Yavuze ko mbere ya Jenoside, Abahutu n’Abatutsi bari babanye neza kuburyo ntawakekaga ko hashobora kuba ubwicanyi kuri bamwe.

Avuga ko nyuma ya Jenoside hari abahisemo kujya kwibera ahandi ariko ngo n’abagarutse kuri uyu musozi ngo bahabaye mu buzima bwigengesereye kubera amahano yahabereye.

Yasabye abahoze bahatuye bahimutse kuhagaruka bakahatura bakahateza imbere kuko icyababuzaga kongera kuhaba cyarangiye kandi hari n’ikizere ko kitazongera kubaho ukundi.

Yagize ati “Iyo umuntu akwirukankije ugakomeza ugahunga akwita ikigwari, nimugaruke ahangaha rero muhateze imbere. N’ubwo bigoranye ku bantu batuye I Kigali kuhagaruka kubera ko nta muriro w’amashanyarazi. Akarere nimudufashe tubone umuriro, amazi ndetse n’ibindi bikorwa remezo urujya n’uruza ruboneke.”

Hateguwe ahashyirwa indabo mu rwego rwo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994
Hateguwe ahashyirwa indabo mu rwego rwo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994

Yakomeje agira ati “Imiryango y’abarokotse iri hano ni 15 ituranye na 21 yazimye, indi yimukiye ahandi, hano duhari nk’abagwingiye, turabasaba ngo mugaruke twongere tubane duteze imbere agace kacu.”

Yashimye ingabo za RPA zabarokoye ndetse anizeza ko bihaye intego yo kutazatezuka ku gukorera Igihugu.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwamungu Omar, avuga ko kwibuka imiryango yazimye ari uruhare rwa buri wese.

Ati “Kwibuka imiryango yazimye ni inshingano, ni umusanzu wacu twese, tugomba kubaho ku bwacu no ku bw’iyo miryango yazimye kuko umuryango utibuka urazima, ariko aba bose twibuka ntabwo bazimye kuko turiho, ni wo mwenda tubafitiye wo guhora tubibuka, ibyabarangaga, ubugwaneza bagiraga kandi tukabigiraho kugira ngo bidufashe mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Yashimye by’umwihariko ingabo za RPA zabarokoye, ubu bakaba bakataje mu iterambere ndetse banafite intumbero yo kugera kuri byinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yihanganishije buri wese ndetse yizeza ko kwibuka imiryango yazimye bizajya bikorwa buri mwaka.

Yashimye ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside zikanaha Igihugu umurongo mwiza aho abanyarwanda bose bafite uburenganzira bungana.

Yagize ati “Amateka twagiye twumva uyu munsi y’ubwicanyi, y’ubugome ari naho havuyemo no kurimbura iyi miryango, niyo ntego ya Jenoside ariko kuba uyu munsi duhagaze hano tubibuka, tubavuga amazina, ni uguhinyuza abakoze iyi Jenoside.”

Hasomwe imiryango yazimye n'abari bayigize
Hasomwe imiryango yazimye n’abari bayigize

Yakomeje agira ati “Ntabwo bageze ku mugambi wo kurimbura Abatutsi muri iki Gihugu kandi kuba Ingabo zari iza RPA zarayihagaritse, zigahindura amateka y’ubugome, y’irondabwoko, yo kwigizayo igice kimwe cy’abanyarwanda, uyu munsi tukaba turi mu Gihugu cyubakiye ku bumwe, ku burenganzira bwa buri munyarwanda, ni ikigaragaza ko aya mateka twayatsinze.”

Yasabye buri wese guharanira guhindura amateka mabi yaranze Igihugu no kudasubira mu byo Igihugu cyanyuzemo no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko ubu barimo gutegura kwandika amateka ya Jenoside mu makomi yahujwe bikabyara Akarere ka Kirehe by’umwihariko bakazibanda ku miryango yazimye kuburyo kwibuka ku nshuro ya 30 kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hazaba hari amakuru menshi yamenyekanye.

Naho ku bijyanye n’ibikorwa remezo, yabizeje ko hari gahunda ihamye yo kwegereza abaturage ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi by’umwihariko 2024 bimwe bikazaba byagezweho.

Uretse Akagari ka Rugarama habarurwa imiryango 21 yazimye, mu Karere ka Kirehe habururwa imiryango 245 yari igizwe n’abantu basaga 1,044 yazimye, mu gihe mu Gihugu cyose habarurwa imiryango y’Abatutsi 15,593 yazimye yari igizwe n’abantu 68,871.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka