Iyo tugira abagore nka FRANCOISE, ntihari gupfa Abatutsi basaga miliyoni - Uwarokotse

Siboruhanga Judith wo mu Kagari ka Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe arateganya kwitura Françoise wamurokoye interahamwe zigiye kumwica muri Jenoside.

Mu buhamya bwa Siboruhanga, avuga ko umugore witwa Francoise, yabujije umugabo we kumwica ubwo interahamwe zari zimugejeje ku mukuru wazo witwa André (umugabo wa Farancoise) ngo yicwe.

Siboruhanga Judith avuga ko ubwo interahamwe zamuhigaga hari bamwe mu bahutu bamukomeragaho bituma arokoka.
Siboruhanga Judith avuga ko ubwo interahamwe zamuhigaga hari bamwe mu bahutu bamukomeragaho bituma arokoka.

Siboruhanga agira ati “Ubwo interahamwe zanzanaga ku muyobozi wazo, ubwo zari zikinyibazaho kuko nari nazibeshye ko ndi Umuhutukazi, umuyobozi wazo yasabye ko mba ngiye iwe mu gihe bagishakisha kumenya amakuru kuri njye nkazicwa bukeye.”

Akomeza ati “Bakingeza mu rugo ku mukuru w’interahamwe, nasanze umugore we asenga ibi byimazeyo, angirira urugwiro ntakekaga kuko ntiyari anzi ngo nanjye mumenye. Yahise ampa amazi ndoga ampa amavuta ndisiga, arangaburira aranyambika ahasigaye tujya mu cyumba cy’amasengesho iwe mu nzu.”

Akomeza avuga ko interahamwe zari zoherejwe zijya kuneka niba ari Umuhutukazi, zasanze umuryango we washize, zigaruka zivuga ko ari Umututsikazi, bafata umwanzuro wo kumwica.

Avuga ko yakijijwe na Françoise wasabye umugabo we, André, kutamwica maze na we akamwumvira.

Ati “Kubona icyo witura Françoise birakomeye! Yashatse uburyo yampungisha abwira umugabo we kunyambutsa Tanzaniya kuko yari afite ubwato, umusare Andereya yanyoherereje yaje afite umuhoro ujojoba amaraso! Nahise ntekereza ko agiye kunyica, Françoise ankomeza umutima ndemera njya mu bwato, mbona ngeze Tanzaniya.”

Yavuze ko nubwo umuryango we wamazwe na bamwe mu Bahutu, yarokowe n’abandi Bahutu kuko inzira yanyuzemo zose hari aho Abahutu bamuhishaga.

Ati “Icyo nabonye, hari Abahutu bajyaga mu bitero bagambiriye kurokora Abatutsi kuko byambayeho! Hari aho mu gitero umuntu yampingukiragaho aho nihishe akangirira ibanga akabwira bagenzi be ko nta muntu uhari ahubwo ku mugoroba bakanzanira amazi n’ibiryo.”

Mu gukomeza kuvuga ku neza ya Françoise, Siboruhanga yagize ati “Muri Jenoside twabuze abagore bameze nka Françoise, ntihari gupfa Abatutsi basaga miliyoni. Françoise yatanze urugero rwiza asaba umugabo kutanyica aramwumvira kandi yari umukuru w’interahamwe. Mfite gahunda yo kumusura tugahuza abantu nkamwitura.”

Siboruhanga arashima abantu bose bagize uruhare mu irokoka rye, agashima n’Ingabo z’Igihugu zahagaritse Jenoside, igihugu kikava mu icuraburindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka