Indirimbo z’icyunamo zimufasha kuruhuka mu mutima

Umuhanzi Rwibutso Innocent uvuka mu murenge wa Ntongwe akarere ka Ruhango, avuga ko guhanga indirimbo z’icyunamo bituma yumva aruhutse umuzigo munini yikorejwe na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.

Rwibutso avuga ko kuba yaragize amahirwe akagira impano yo guhanga indirimbo z’icyunamo byamufashije cyane kuko bituma adaheranwa n’amaganya y’abe baguye muri Jenoside. Avuga ko avuka mu muryango w’abantu 10 ariko niwe wenyine washoboye kurokoka.

Rwibutso afite imyaka 22 y’amavuka ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye ku kigo cy’indangaburezi kiri mu karere ka Ruhango.
Kugeza ubu amaze guhanga indirimbo 8 zijyanye n’icyunamo akaba amaze kuvangamo n’Izimana ebyiri.

Uretse kuba izi ndirimbo zifasha uyu muhanzi, iyo bazicuranze ubona zifashije cyane abacitse ku icumu bo mu karere ka Ruhango kuko inyinshi muri izi ndirimbo zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndi umurundi,natw ubwicanyi nkubwo bwarabay.ababuz ababo bihangan naho bibabaj cyane.ndasaba mubwir uwaririmvy akaririmbo:iyo ntekereje imfura ziwacu mpita nshengurwa nagahinda...

SINZINKAYO yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka