Abanyarwanda batuye muri Canada bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Ottawa-Gatineau n’inshuti zabo, tariki 07/04/2012, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Igikorwa cyo kwibuka kitabiriwe kandi n’abahagarariye ibihugu byabo muri Canada n’izindi nshuti. Uyu muhango watangijwe n’urugendo (walk to remember) rwatangiriye ku Nteko Ishingamategeko ya Canada rugera ku biro by’umujyi wa Ottawa ahabereye imihango yo kwibuka.

Nyuma y’indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, hakurikiyeho umunota wo kwibuka inzirikarengane zishwe muri Jenoside yo mu 1994. Padiri Callixte Kabalisa wayoboye isengesho yasabiye abahuye n’ibibazo binyuranye harimo abafashwe ku ngufu, asaba Imana gukomeza impfubyi n’abapfakazi n’abandi bagize ibibazo bikomeye.

Uhagarariye u Rwanda muri Canada, Edda Mukabagwiza na Perezida w’ishyirahamwe ry’abacitse kw’icumu rizwi kw’izina rya HUMURA, Alain Ntwali, bagaragaje ko bibuka amateka ya Jenoside yabaye mu Rwanda bagamije gufata ingamba ngo ibyabaye ntibizongere kuba ukundi; nk’uko itangazo rya ambasade y’u Rwanda muri Canada ribivuga.

Berekanye ko umuhango ukorwa ugamije kwibuka ariko abantu bakanatekereza uburyo bwo gufasha abacitse ku icumu. Bagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka “Twigire ku mateka twubaka ejo hazaza » bavuga ko genoside yakorewe Abatutsi iri mu mateka y’ubu n’ejo hazaza, ko rero itazibagirana.

Mu muhango wo kwibuka kandi hatanzwe ibiganiro bibiri: « L’historique de l’impunité des crimes haineux au Rwanda et les signes avant-coureurs du génocide contre les tutsis » cyatanzwe na Bwana Richard Nsanzabaganwa na « Les mots qui tuent » cyatanzwe na Prof. Philippe Basabose.

Nsanzabaganwa yerekanye uko ubwicanyi bwagiye buba kuva 1959 ariko ubutegetsi ntibuhane abakoze ibyaha byo kwica. Aha yavuze uduce tunyuranye aho ubwoko bw’abatutsi bwagiye bwicwa. Yerekanye ko kwica byagiye bishyigikirwa n’ubutegetsi aho kurengera abatutsi babaga bibasiwe.

Prof. Basabose yerekanye uko amagambo yagiye akoreshwa mu Rwanda yagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ubwicanyi. Yakoze isesengura ry’ijambo ryavuzwe na Leon Mugesera i Kabaya mu 1992 aho yakanguriye abanyamuryango ba MRND abereka ko umwanzi wabo ari umututsi n’abahutu bari mu mashyaka ataravugaga rumwe na MRND.

Gahunda ziteganijwe zijyanye no kwibuka zizagera mu kwezi kwa gatanu zirimo amasengesho, ikiriyo, n’ibiganiro bizatangwa.

Taliki 08 Mata 2012, Abanyarwanda n’inshuti zabo bongeye guhura mu gitambo cya misa yo kwibuka cyabereye kuri Paruwasi ya Mutagatifu Yozefu (Gatineau – Quebec).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka