Bugesera: Abapfakazi ba Jenoside basaniwe amazu

Sosiyete y’Ubwishingizi ya Britam Rwanda, yashyikirije amazu atanu yasannye abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi wa Britam mu Rwanda, Reuben Kibiru, ahoberana n'umwe mu bahawe amazu.
Umuyobozi wa Britam mu Rwanda, Reuben Kibiru, ahoberana n’umwe mu bahawe amazu.

Aya mazu yari yarangiritse cyane kuko atigeze asanwa kuva yakubakwa mu 1997, bikaba byoroheraga abajura kuyamenamo bakiba ibikoresho nk’intebe n’amajerekani, nk’uko Julian Nyirababeruka umwe mu bayabagamo yabitangaje.

Yagize ati “Ndishimye kuko ngiye kuba mu nzu itekanye. Izaba ifite n’umutuz kubera ibirahuri n’inzugi z’umutekano, bimbashishe kubaho mu buzima bwiza.”

Yavuze kandi ko aya mazu aherereye mu Murenge wa Ntarama, ngo yubatswe mu myaka 20 ishize ariko akomeza kugenda yangirika kubera igihe nta wuyavugurura.

Reuben Kibiru, umuyobozi wa Britam mu Rwanda, yavuze ko iyi sosiyete yasanze ari inshingano zayo zo gufasha aba baturage mu bikorwa biramba ari bwo bahisemo kubasanira amazu.

Edith Barakagwira, nawe wahawe ubufasha bwo kwivuza ikiganza.
Edith Barakagwira, nawe wahawe ubufasha bwo kwivuza ikiganza.

Ati “Kubaha ibiryo n’amafaranga gusa ntibyari bihagije. Aba bagore ubu bagiye kujya basinzira mu mahoro batikanga uwabinjirana. Twiteguye kandi gusana andi menshi bitewe n’uko ubuyobozi bwa leta buzabitugiramo inama. ”

Mu miryango 122 ituye muri aka gace, harimo 76 y’abapfakazi ba Jenoside babana n’imiryango yabo.

Kuvugurura aya mazu byatwaye angana na miliyoni 10Frw, kandi bakaba biteguye gukoresha andi nk’ayo basana andi mazu aherereye muri aka gace. Abakozi ba Britam banahaye ubufasha bw’ubuvuzi undi mupfakazi nawe wakomeretse ku kiganza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka