Ntagikandagira mu misa kubera amagambo ya Padiri Seromba wabasenyeyeho Kiliziya

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwa, Ndakubana Bertin w’imyaka 59 y’amavuko ntarakandagira mu kiliziya kubera amagambo y’agashinyaguro Padiri Athanase Seromba yababwiye igihe bamuhungiragaho.

Iki nicyo giti Nkubana yihishagamo ibitero bya za gerenade bateraga mu kigo cya Nyange
Iki nicyo giti Nkubana yihishagamo ibitero bya za gerenade bateraga mu kigo cya Nyange

Padiri Seromba wari umukuru wa Kiliziya ya Nyange, azahora yibukwa nk’umupadiri wategetse ko kiliziya yari ayoboye isenyerwaho Abatutsi bagera ku 1.500 bari bayihungiyemo, hakoreshejwe tingatinga.

Uretse abatorotse mu ijoro ryabanjirije icyo gikorwa, mu bari bayirimo harokotse mbarwa, na bo abenshi bagiye bicwa n’ubumuga basigiwe n’amatafari n’inkuta zabaguyeho.

Mu gihe hasigaye iminsi itageze kuri itanu ngo u Rwanda rwibuke ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kigali Today yasuye umwe mu barokotse ubwo bwicanyi.

Urwibutso rwa Nyange rufatwa nk'icyubahiro cy'abasenyeweho Paruwasi Nyange
Urwibutso rwa Nyange rufatwa nk’icyubahiro cy’abasenyeweho Paruwasi Nyange

Mu byo atazibagirwa, iyo muganiriye, si uko yarokotse isenywa ry’iyo kiliziya, ahubwo ni amagambo uwari ushinzwe kumurinda mu buryo bw’umwuka ari we Padiri Seromba yababwiye.

Ayo magambo avuga ko atagize uruhare kuba atagikandagiza ikirenge mu rusengero gusa, ahubwo yaciye intege zo kurokoka abari bahahungiye.

Tariki 12 Mata 1994, Ndakubana n’abagize umuryango we n’abaturanyi bahungiye kuri Paruwasi ya Nyange, bahateze amakiriro nk’ahantu hafatwaga nk’ahantu batatinyuka kwicira abantu kubera abihaye Imana.

Paruwasi uyirebera imbere mu rwibutso
Paruwasi uyirebera imbere mu rwibutso

Umunsi wakurikiyeho Abatutsi bari muri iki kiliziya batangiye kugabwaho ibitero n’Interahamwe. Babonye bikomeye batangiye gutakambira uwo Padiri Seromba ngo abasengere ku buryo nibanapfa bapfe bameze neza.

Igisubizo bari bamutezeho si cyo yabahaye kuko yababwiye ko atari we kamara na bo bashobora kwisengera, nk’uko Ndakubana abivuga.

Agira ati, “Abakobwa bitwaga abakirisitu cyane twari kumwe baravuze ngo ese ‘Padiri ko Interahamwe zikomeza kuza kudutera ku Kiriziya, waje ukadusengera yenda tugapfa neza!’

"Maze abasubiza ko gusenga na we abikoresha mu mvugo kandi na bo bashobora kwisengera bitabaye ngombwa ko Padiri abafasha.”

Avuga ko abari bahahungiye bari benshi ku buryo atashoboraga kubabara ariko harokokera abatageze ku 10 gusa.

Urwibutso rwa Nyange rwubatse ahahoze ari paruwasi Nyange yasenyeweho Abatutsi basaga 2.000 bari batuye mu cyahoze ari Komini Kivumu andi makomini yari arukikije
Urwibutso rwa Nyange rwubatse ahahoze ari paruwasi Nyange yasenyeweho Abatutsi basaga 2.000 bari batuye mu cyahoze ari Komini Kivumu andi makomini yari arukikije

Imyizerere ya Ndakubana yahindutse burundu

Ndakubana avuga ko kugeza ubu yizera ko umuntu ku giti cye yasenga Imana ikamwumva, kandi ko padiri cyangwa undi muntu usengera abantu nta bubasha agira burokora umuntu cyangwa ngo bumugumishe mu kizere cy’ubuzima.

Ati “Njyewe Imana yandokoye mu ishusho yayo nk’umuntu, kandi padiri yatubwiye ko natwe dufite ubushobozi bwo kwisengera. None se ubwo naba nongera kumujya imbere ngo amfashe iki?”

Muri iri koni ngo hari Bariyeri ikaze cyane
Muri iri koni ngo hari Bariyeri ikaze cyane

Avuga ko akiri umukirisitu mu idini Gatokila ariko adakozwa kujya gusengera mu kiliziya. Gusa ngo abana be ntababuza kujya gusenga kuko batazi ibyabaye mbere.

Ati “Ntabwo natekereza ko umupadiri yakwitwara nk’uko Seromba yabikoze. Gusa byari ibitekerezo bya Seromba wenyine. Njyewe mfata Bibiliya yanjye ngasenga kandi ndacyari umukirisitu.”

Amagambo ya Seromba yabaciye intege

Ibiro bya Padiri Seromba n'abandi bapadiri byari imbere ya paruwasi
Ibiro bya Padiri Seromba n’abandi bapadiri byari imbere ya paruwasi

Ndakubana avuga ko bamaze kumva ayo magambo ya Seromba, batangiye kugira ubwoba ko nta butabazi bategereje. Yahise afatanya na bagenzi be gukomeza kwirwanaho, bahangana n’ibitero by’interahamwe ariko uko iminsi yashiraga kubera inzara imbaraga zigakomeza kubashirana.

Ndakubana avuga ko Seromba byageze n’aho Seromba ategeka abajandarume kujya barasa uwo bazafatira mu rutoki yagiye gushaka icyo kurya.

Tariki 15 Mata, Ndakubana yaje guhungira i Kabgayi nyuma y’ibitero by’Interahamwe zabagabyeho zitwaje za gerenade, hagapfamo benshi birwanagaho.

Mu kigo aho Padiri Seromba yari atuye ngo hanaberaga inama n'abandi bacurabwenge ba Jenoside mu cyahoze ari komini Kivumu
Mu kigo aho Padiri Seromba yari atuye ngo hanaberaga inama n’abandi bacurabwenge ba Jenoside mu cyahoze ari komini Kivumu

Avuga ko iryo Joro uwaraye kuri Paruwasi Nyange wese yishwe bukeye bwaho, kuko tariki 16 Mata ari bwo Interahamwe zagotaga Kiliziya ariko Abatutsi barimo imbere bafunze cyane bakoresheje intebe zo mu Kiliziya.

Icyo gihe ngo Padiri Seromba yari yaraye akoranye inama na Burugumesitiri Ndahimana Gregoire na IPG Kayishema Fulgence, umucuruzi Kanyarukiga n’abandi bayobozi babwira abari bahungiye i Nyange ko Abatutsi ari bo bateye igihugu nta bundi bufasha babaha.

Alitari nshya ya Kiliziya ya Nyange yongeye guturirwaho ibitambo bya misa
Alitari nshya ya Kiliziya ya Nyange yongeye guturirwaho ibitambo bya misa

Ndakubana avuga ko yongera kwibuka amagambo ya Seromba atanga amabwiriza yo gusenya Kiliziya, kuko ngo umwe mu barokotse icyo gihe yiyumviye Padiri ubwe abwira umushoferi w’imashini ngo nayisenye “Abahutu bazubaka indi.”

Ati “Babanje kuboherezamo imyuka ya za lisansi zitwara imodoka bacishije mu Munara wa Kiliziya. Binaniranye Abatutsi barimo imbere banga gusohoka niko kuzana imashini irayisenya.”

Paruwasi nshya, amateka mashya, ikerekezo gishya

Kanyehara Venuste n’abandi bacitse ku icumu rya Jenoside mu Murenge wa Nyange, bavuga ko kuba bamaze kubaka Paruwasi nshya ya Nyange ari amateka mashya, kuko yuzuye n’abiciwe muri Kiliziya ya Nyange bafite urwibutso rwiza baruhukiyemo.

Ati “Kuba yarabashije kubakwa bizongera kudufasha gukira bya bikomere, kuko gusengera ahantu heza bituma umuntu asenga atuje. Umuntu upfukamye muri iyi kiliziya ntazifuza ko iyi kiliziya yazongera gusenywa niba twizera ko igihugu gifite amahoro.”

Kanyehara avuga ko Kiliziya nshya ari amateka mashya y'abatuye Nyange n'Abanyarwanda muri rusange
Kanyehara avuga ko Kiliziya nshya ari amateka mashya y’abatuye Nyange n’Abanyarwanda muri rusange

Ndakubana we avuga ko kuba abatusti biciwe muri Kiliziya ya Nyange bujurijwe urwibutso n’abacitse ku icumu bakabona aho basengera biha agaciro abahaguye.

Ati “Ntawakongera guhungira mu Kiliziya n’ubwo iyi yuzuye. Nta cyizere twakongera guha abihaye Imana ngo twabahungiraho, ahubwo abantu bajye bahungira ku ngabo z’igihugu.”

Abacitse ku icumu rya Jenoside barokokeye Nyange bavuga ko n’ubwo baciye mu buzima bugoye, icyizere cyo kubaho bagifite kuko babanye neza n’abaturanyi babo batitaye ku bwoko.

Bemeza ko bafite amahoro kuko ngo hari n’abatangiye kongera kugabirana no gushyingirana.

Abakirisitu bicaye neza mu kiliziya nshya
Abakirisitu bicaye neza mu kiliziya nshya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Seromba yashebeje umuryango nyarwanda.Asebya Idini, kriziya imwe itunganye gatorika.

Damas yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Niko se wowe witwa Seromba,kuki uvuga ngo Gatolika niyo dini gusa itunganye?Ese uzi ko na ISLAM nayo,kimwe na Abadive,ADEPR,etc...zose zivuga ko "arizo zitunganye gusa"??Ubu se iyo tugira amadini atunganye,hari Genocide yari kuba mu Rwanda??Niba wibuka neza,muli 1994,abayobozi b’u Rwanda hafi ya bose bari abagatolika.Nyamara hafi ya bose bakoze genocide.Ubwo se urumva iyo dini yaba itunganye gute?Impossible.It is a mere wishful thinking and a blind fanatism.Yesu yavuze ko idini nziza uzayibwirwa nuko ifite abayoboke beza.Which is not the case for Catholics urebye ibyabaye muli 1994.

Musemakweli yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Seromba yashebeje umuryango nyarwanda.Asebya Idini, kriziya imwe itunganye gatorika.

Damas yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Seromba yashebeje abandi bihaye Imana.Yari igikenya Koko.Iso ntakwanga akwita nabi.Iryo ni izina ry’ibikenya.Abihayimana musubize amaso inyuma.Ba Seromba bakibihishemo(abitwikira amakanzu kdi ari ibirura,ibisambo,abagome,etc.)mubatamaze hakiri Kare. Barahari benshi.

Damas yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Ariko Seromba ntiyari yatumwe n’Imana. Gusa ukwemera ntikwingingwa, iyo utagufite ntuba ugufite. Si ngombwa gushaka ibisobanuro

Kagire yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize

Icyo NDAKUBANA akubwira,nuko padiri Seromba yari umukozi w’imana.Uzi ko pastors na padiri bose biyita abakozi b’imana.Ndetse bakavuga ko "bihaye imana".UKWEMERA uvuga,ntibihagije kuvuga ko wemera imana.Kuko n’abadayimoni barayemera,bivuga ko nabo bafite ukwemera.Abafarisayo nabo bemeraga imana,ndetse bagasenga cyane.Ariko Yesu yababwiye ko imana yabo ari SATANI (Yohana 8:44).N’amadini menshi y’iki gihe niko ameze.Avuga ko afite "ukwemera",ariko agakora ibintu byinshi imana itubuza.Urugero,mu gihe Yesu yadusabye gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8),nta pastor udafite umushahara wa buri kwezi.

Kabare yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Ndakubana ibyo avuga nibyo.Twese imana yaduhaye ururimi.Singombwa ko padiri cyangwa pastor aribo badusengera.Birantangaza kumva abantu kuli Radio basaba Pastor ngo "nabasengere".Ndetse abenshi batanga amafaranga ngo babasengere.Hari umuntu dukorana,uha pastors amafaranga menshi ngo baze kumusengera iwe mu rugo.Ibi ni ubujiji.Ntaho bitaniye na bamwe bashyira mu nzu no mu modoka Amashapule,bibeshya ko azabarinda ibyago.Ntibemera ko biba ari ibumba basize irange.Mbisubiremo,umuntu agomba kwisengera,aho kubwira pastor cyangwa padiri ngo namusengere.
Bible idusaba gusenga.Ntabwo idusaba kubwira abantu ngo badusengere.

Kabare yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize

Mwokagira Imana mwe nimwihangane musubire muri iyi nkuru harimo amakosa menshi y’imyandikire muyakosore.

Murakoze!!!!

Kanyamahanga yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka