Yaramutemye muri Jenoside ariko ubu ni inshuti magara

Uwihanganye Jumaine atanga ubuhamya bw’ukuntu yatemaguye Mukamuyango Xaverine mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akamusiga aziko yapfuye, ariko ubu akaba ari umwe mu nshuti ze magara.

Uyu ni Uwihanganye Jumaine wishe umuryango wo kwa Mukamuyango nawe akamutema imihoro itanu mu mutwe ariko ubu bariyunze ni inshuti magara
Uyu ni Uwihanganye Jumaine wishe umuryango wo kwa Mukamuyango nawe akamutema imihoro itanu mu mutwe ariko ubu bariyunze ni inshuti magara

Ubwo buhamya bwatanzwe muri gahunda yateguwe n’Umuryango witwa "CARSA"wita ku isanamitima mu muryango Nyarwanda.

Muri iyo gahunda abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Turere twa Kamonyi na Muhanga bazenguruka mu bigo by’amashuri yisumbuye bari kumwe n’abo biciye, bakaganiriza urubyiruko ibyababayeho n’uko babashije kwiyunga.

Jumaine na Mukamuyango mu buhamya bagejeje ku rubyiruko, bavuga ko ntawushidikanya ku mibanire yabo, kuko imbabazi zatumye babasha guhinduka mu mitima yabo.

Mukamuyango avuga ko nta gahunda yo gutanga imbabazi ku Bahutu yari afite Jenoside ikirangira, dore ko umuryango we w’abantu 10 ari we na musaza we bari barokotse bonyine.

Agira ati “Jenoside ikirangira sinumvaga nshaka kubona Umuhutu imbere yanjye, yewe hari n’abo nagiye njya gushinja mbabeshyera kugira ngo babafunge. Ariko Jumaine wantemaguye yaje kunsaba imbabazi kandi naramubabariye, nta kibazo ubu tubanye neza.”

Mukamuyango utarakozwaga ijambo umuhutu ubu afite amahoro yo kuba yarayanze imbabazi aziha uwahitanye ubuzima bw'abe muri Jenoside
Mukamuyango utarakozwaga ijambo umuhutu ubu afite amahoro yo kuba yarayanze imbabazi aziha uwahitanye ubuzima bw’abe muri Jenoside

Jumaine we avuga ko yatinyutse gusaba imbabazi, kuko nyuma y’imyaka irindwi yamaze muri gereza, yemeye icyaha agasaba imbabazi ariko agasanga bidahagije, agomba no gusaba imbabazi zihariye Mukamuyango yahemukiye.

Agira ati “Njyewe nari maze gufungurwa kuko nasabye imbabazi igihugu, nafashe umwanya wo kujya gusaba imbabazi Mukamuyango kuko numvaga narahawe imbabazi rusange. Ubu mbanye na we neza kandi kubiganiriza aba bana ni ingenzi kuko barimenyera amakuru nyayo atavuye ahandi”.

Urwo rubyiruko rwahawe ubuhamya, rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ruvuga ko ubuhamya nk’ubu butuma bamenya ukuri ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi kandi, ngo binabafasha kongera imbaraga mu kwirinda amacakubiri no kwimakaza umuco w’amahoro n’ubufatanye muri byose batitaye ku moko,kuko ari byo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyeshuri baganirijwe ni abo muri TTC Muhanga
Abanyeshuri baganirijwe ni abo muri TTC Muhanga

Bugenimana Emerance avuga ko yajyaga yumva abantu batanga ubuhamya bw’uko Abahutu bishe Abatutsi babatemye ntabashe kubyiyumvisha agakekako ari ibyo baba bahimba.

Agira ati “Niyumviye imbona nkubone umuntu wemera ko yafashe umupanga agatemagura abantu, niyumviye n’uwo yatemye avuga ko afite inkovu eshanu z’imihoro yatemeshejwe, ni ibiganiro by’ukuri kandi bigaragaza koko ko biyunze”.

Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Umuryango CARSA wita ku isanamitima muri gahunda yo kwigisha urubyiruko kubaka amahoro Paul Bigirimana, avuga ko hari umusaruro witezwe nyuma y’ibiganiro nk’ibi mu rwego rwo kubaka amahoro.

Agira ati “Bakeneye kwigishwa babibwiwe n’abo ngabo bakabona amakuru y’ukuri ntawe uyabavugiye, aba ni n’abarezi bizabafasha kujya kubyigisha abandi nk’uko babyiyumviye”.

Bigirimana avuga ko n’ubwo hari abamaze kwiyakira kandi bagasaba imbagazi bakanazihabwa, Abanyarwanda bagomba kumenya ko Ingengabitekerezo ya Jenoside igihari kandi ko kuganiriza urubyiruko ibyiza by’ubumwe n’ubwiyunge ari bumwe mu buryo bwo kuyirandurana n’imizi.

Bigirimana aganiriza abanyeshuri ba TTC Muhanga
Bigirimana aganiriza abanyeshuri ba TTC Muhanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yaramutemye a tsemba umuryango we!!!none ni nshuti magara!!

gakuba yanditse ku itariki ya: 25-05-2018  →  Musubize

Yaramutemye a tsemba umuryango we! !!!ubu ni nshuti magara!!!ye

gakuba yanditse ku itariki ya: 25-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka