Uwazana ingengabitekerezo yarwana n’Abanyarwanda bose - Minisitiri Kabarebe

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe atangaza ko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo yabagezeho, kuko abanyarwanda bamaze kumenya ububi bwayo.

minisitiri Kabarebe ashyira indabo ku rwibutso
minisitiri Kabarebe ashyira indabo ku rwibutso

Yifatanya n’abaturage b’umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mata 2018.

Minisitiri w’Ingabo akaba yahamagariye abaturage bo mu karere ka Rubavu bafite bene wabo bari mu mutwe wa FDLR ubarirwamo abasize bahekuye u Rwanda kwitandukanya nabo kuko ntacyo byabagezaho.

Minisitiri w’Ingabo avuga ko Ingabo z’inkotanyi zagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ngo abayikoze bashatse kugaruka barwanywa n’abanyarwanda bose bamaze kumenya ububi bwayo.

Ygize ati “Abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari nubwo ari bacye, ariko ibyo bifuza ntibyabakundira kuko bashatse kongera batarwana n’Inkotanyi zayihagaritse gusa, ahubwo Barwanywa n’Abanyarwanda bose.”

Minisitiri w’Ingabo avuga ko benshi mu bagize umutwe wa FDLR harimo abakomoka mu Karere ka Rubavu bizera ko bazagaruka gukomeza ibyo basize batarangije, asaba abanyagisenyi kwitandukanya nabo.

Ati “Leta yakoze ubwicanyi, abayobozi bayo n’abasirikare bakuru bahungira muri Congo, bizera ko bazagaruka, mwakoze akazi gakomeye mu kurwanya intambara y’igicengezi, mwirinde ko bakongera kubasubiza mu bibazo.”

Habanje kuba n'urugendo rwo kwibuka
Habanje kuba n’urugendo rwo kwibuka

Minisitiri Kabarebe avuga ko bamwe mu bayobozi ba FDLR bitwaza ko nibagaruka mu Rwanda bazafashwa na bene wabo basize, avuga ko Abanyarwanda batagomba guha umwanya umuntu ufite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Benshi bari hakurya bitwaza ko Gisenyi ari iwabo bahafite Bene wabo, nibataha niho bazanyura, umuntu nubwo mwaba muvukana afite ingengabitekerezo ya jenoside ni umupfu ntacyo yaba akumariye.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Gisenyi buvuga ko bwibuka Jenoside yakorewe abatutsi tariki ya 30 Mata kubera aribwo hatangajwe itanagazo rihumuriza abatutsi bihishe kugira bigaragaze maze Interahamwe zibice.

Abenshi biciwe mu mujyi wa Gisenyi bakaba bashyinguye mu rwibutso rwa Gisenyi ruzwi nka Komini Rouge, ahantu abatutsi bajyanwaga babwirwa ko bajyanywe kuri Komini kandi bajyanywe kwicirwa.

Urwibutso rwa Komini Rouge rushoboye kuzura nyuma y’imyaka 24, rushinguwemo imibiri y’ababazize Jenoside 4613, cyakora uyu mubare ufatwa nk’umubare muto kuko hari indi mibiri yaburiwe irengero.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu Kabanda Innocent, avuga ko hari imibiri myinshi itaraboneka hagendewe ku Batutsi bishwe muri Gisenyi mu gihe cya Jenoside na mbere yayo mu gihe cy’igerageza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Gusa Afande Ibyo avuga tuzamushyigikira cyane rwose kuko tuzi neza uburyo Inkotanyi zaturokoye , twizeye ko zihari Imana izakomeze izihe imbaraga zo gukomera kubutwari , abayobozi bo munzego z’ibanze bazifashe kuyobora neza abaturage ubundi duhashye umwanzi wese washaka kudusubiza aho twavuye cyane ko FDLR yo tutakinayitinya twizeye ko Itabasha guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Innocent yanditse ku itariki ya: 2-05-2018  →  Musubize

Ntabwo nemeranywa na Afande Kabarebe.Ngo uwazana ingengabitekerezo yarwana n’Abanyarwanda bose?Ubwo se nawe arashaka kutubwira ko abanyarwanda bose biyunze?Mujye mumenya ko na mbere ya 1990,twaririmbaga Ubumwe n’Amahoro.Kandi twabonaga aribyo.Nubwo abantu bicecekeye,benshi ntabwo bishimye.Erega burya ikibazo cy’u Rwanda n’u Burundi ntabwo ari AMOKO.Ahubwo ni abayobozi bashaka kwikubira ubutunzi bw’igihugu hamwe na bene wabo,noneho byakomera bakabeshya abaturage ko ikibazo ari Amoko.Afande rwose nawe urabizi neza ko hari ibibazo byinshi dufite.Nibyo bizana amakimbirane.N’ubwo n’INGENGAS igIhari.

Mutamba yanditse ku itariki ya: 2-05-2018  →  Musubize

MUTAMBA RWOSE IBYO UVUGA NIBYO ABAYOBOZI BAJYE BISUZUMA CYANE KANDI BIBUKE KO NTAKIBI CYABAHO NGO GISHOBORE KUGIRA INGARUKA KU BANYARWANDA BOSE, ABAYOBOZI BATABIGIZEMO URUHARE ABARI MUNZEGO Z’UBUYOBOZI UBWABO HATABONETSEMO ABACURABWENGE BAJIJISHA PEREZIDA WACU BAKAGENDERE KUMURONGO WE NTAGO TWAZIRIRWA ABANYARWANDA TWESE TURWANA N’UMUNTU UMWE WAZANYE INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE AHUBWO UWO MUNTU YAKABA AJYANWA AHO ABANYARWANDA TUTANAMENYA .

Innocent yanditse ku itariki ya: 2-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka