Urwibutso rwa Jenoside rushya ruzafasha abato kwiga amateka

Urwibutso rwa Jenoside rushya rurimo kubakwa mu Murenge wa Kibungo muri Ngoma ngo ruzafasha urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside kumenya amateka kuko ruzabasha kubika imibiri mu gihe kirekire.

Uru rwibutso rushya rw'Akarere ka Ngoma ruzashyingurwamo ibiri yari ishyinguye mu buryo butaboneye hirya no hino mu nzibutso ntoya.
Uru rwibutso rushya rw’Akarere ka Ngoma ruzashyingurwamo ibiri yari ishyinguye mu buryo butaboneye hirya no hino mu nzibutso ntoya.

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rw’i Ngoma, rwemeza ko urwibutso rwiza rubungabunga ibimenyetso by’amateka mabi yaranze u Rwanda,ari uburyo bwo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Benimana Frank, umwe muri urwo rubyiruko uba mu Mujyi wa Kibungo, yagize ati “Kubaka urwibutso nk’uru rubasha kubungabunga ibimenyetso by’amateka mabi yaranze u Rwanda, bizafasha urubyiruko ruzavuka mu myaka iri imbere kwigira ku mateka maze bikumire ko yakongera kuba.”

Uwase Rosine, wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbiye, we avuga ko kuba abyiga kenshi ariko akaba ataragera ku rwibutso rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside bidahagije kuko iyo umuntu yirebeye n’amaso ye ibimenyetso bituma arushaho gufata ingamba.

Yagize ati “Barabitwigisha kenshi, bakadusobanurira ariko si ko umuntu wese ahita abyiyumvisha, kuba hakubakwa urwibutso rubasha kubika ibimenyetso by’amateka ya Jenoside ni amahirwe akomeye mu kubaka u Rwanda ruzira Jenoside .”

Uwihoreye Egide, uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Kibungo, avuga ko uru rwibutso ruzigisha urubyiruko amateka u Rwanda rwanyuzemo bitume bakura neza bazira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Ni umwanya mwiza abantu bazaba babonye wo kujya basura urwibutso bakanabasha gusobanukirwa amateka mabi yaranze igihugu cyacu, cyane nk’urubyiruko rwo ruba rudasobanukiwe n’amateka, dore ko bamwe Jenoside iba batari bahari.

N’abazavuka nyuma na bo bazabasha kumenya aya mateka kuko uru rwibutso rwubatswe kugira ngo ibimenyetso bya Jenoside ndetse n’imibiri y’abahashyinguye bibashe kubungabungwa mu gihe kirekire.”

Ubusanzwe, imibiri y’abazize Jenoside yari isanzwe ishyunguye mu buryo butameze neza kuko iyo imvura yagwaga, amazi yinjiraga mu mva kuko hatari hasakaye. Kubaka uru rwibutso rushya rw’Akarere ka Ngoma byatwaye miliyoni 400FRW.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka