“Urwabayanga”: Urwobo barohagamo Abatutsi muri Jenoside na mbere yayo

Uko imyaka ishira indi igataha,imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 ikomeza kugenda itahurwa hirya no hino aho yagiye ijugunywa, gusa hari itazigera iboneka kubera aho yatawe nyuma yo kwicwa.

Senyange yibuka amateka y'uru Rwabayanga guhera mu 1963 akiri umwana ariko avuga ko abyibuka nk'aho byabaye ejo.
Senyange yibuka amateka y’uru Rwabayanga guhera mu 1963 akiri umwana ariko avuga ko abyibuka nk’aho byabaye ejo.

Hari abatabwaga mu nzuzi, hari abaribwaga n’ibisimba hari n’abatawe mu byobo bitandukanye. Uyu mwaka Kigali Today yasuye rumwe muri ibyo byobo ruzwi nk ’“Urwabayanga” ruherereye mu Karere ka Bugesera, rwajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside na mbere yayo.

Mu Karere ka Bugesera, nk ’ahakorewe igerageza rya Jenoside bwa mbere mu Rwanda, naho ayo mateka arahari. Ariko umwihariko waho ni uko urwo rwobo rwatangiye kwifashishwa na mbere ya Jenoside, nk’uko bamwe mu baharokokeye babitangaho ubuhamya.

Bavuga ko abantu ba mbere batangiye kujugunywa muri urwo rwobo mu 1960, umwaka uhuye neza n’igihe Jenoside yatangiye kugeragezwa muri aka karere, nk’uko amateka abigaragaza.

Uru rwobo rugaragara nk'ikidendezi gito ariko rufite uburebure bw'ubujyakuzimu butazwi kandi mu gihe cy'imvura aho hose haruzura hakaba nk'ikibaya.
Uru rwobo rugaragara nk’ikidendezi gito ariko rufite uburebure bw’ubujyakuzimu butazwi kandi mu gihe cy’imvura aho hose haruzura hakaba nk’ikibaya.

Urwobo rw’"Urwabayanga" ruri mu cyahoze ari Komini Gashora, Perefegitura ya Kigali Ngari, ubu ni mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange, hari hatuye Abatutsi birukanywe mu duce tw’Amajyaruguru y’igihugu n’abandi Batutsi bari barahungutse baturutse i Burundi. Ibyo byafashaga Leta zariho kugenda babaroba umwe umwe, nta nkomyi.

Senyange Faustini ufite imyaka 66, ni umwe mu bavukiye muri aka gace aranaharokokera. Avuga ko yamenye amateka y’urwobo "Urwabayanga" bwa mbere mu 1963, ubwo hajugunywagamo Abatutsi bwa mbere babita “Inyenzi”.

Agira ati “Mu 1963 ni bwo hateye abantu bitaga "Inyenzi" batera baturutse i Burundi, bituma abenshi mu Batutsi batangira guhunga kuko bicwaga bashinjwa kuba bafatanije n’izo Nyenzi zari zateye, muri uko guhunga, bamwe babicaga umugenda, abandi bafashe bakabajyana mu Kigo cya gisirikare cy’i Gako ubundi bakaza kubicira aha.”

Avuga ko nyuma y’ubwicanyi bwo mu 1963 bwari buyobowe n’uwitwa Rwambuka Fideli, haje kubaho agahenge ntihagira uwongera kwicwa. Ariko mu 1966, byongera kuvugwa ko “Inyenzi” zari ziturutse i Burundi zongeye gutera zikagarukira ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Inzira ijya kuri urwo rwobo rwiswe Urwabayanga.
Inzira ijya kuri urwo rwobo rwiswe Urwabayanga.

Muri icyo gihe, nibwo bamwe mu bagize umuryango wa Senyange batangiye kwicwa, harimo Se umubyara na ba se wabo babiri ndetse na Sekuru, kimwe n’abandi baturanyi barenga 10, babazanye muri urwo rwobo babajunyamo,kugeza uyu munsi imibiri ntiyigeze iboneka kubera imiterere urwo rwobo, kuko ngo rugiye rufite imfuruka nyinshi kandi zinjiramo cyane.

Ati “Sinari mukuru cyane ariko ubwicanyi nk’ubwo bwatangiye mu 1959, kuko umwami yari avuyeho, hajyaho imyivumbagatanyo yo guhinduka Abatutsi. Kuva icyo gihe nta bwisanzure Abatutsi bongeye kugira.”

Avuga ko Rwambuka Fideli wari Burugumesitiri, ari we wagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi, ariko akabifashwamo na Colonel Rizinde warangwaga n’urwango rukomeye yangaga Abatutsi.

Muri Jenoside yo mu 1994, yari yubatse afite umugore n’abana 11, barabica bose arokoka wenyine, gusa avuga ko muri Jenoside yo muri 1994 uru rwobo rutatawemo abantu benshi nko mu myaka yayibanjirirje.

Ibyo abishingira ku kuba, mbere baricaga abantu bisa nk’aho ari rwihishwa, ariko mu gihe cya Jenoside ngo byari byemewe kwicira umuntu aho babonye hose.

Ati “Muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, abantu bagiye babicira mu nsengero, abandi babicira ku misozi n’abantu bari inaha bakahavaga bahunga bagashaka ahantu bihindira. Niho bagiye babatsinda abenshi. Baratemaga bagatsinda aho nta kindi.”

Nyuma y’imyaka 23, urwo rwobo rwagizwe kimwe mu birango byibutsa amateka ya Jenoside. Kimwe n’inzibutso byifashishwa mu kwerekana amateka n’ubukana bwa Jenoside, aho abakerarugendo n’abandi basura aka karere batemberezwa bagasobanurirwa byinshi ku mateka yaho.

Amafaranga avamo ni yo akoreshwa mu bikorwa bijyanye no kwibuka no gutunganya inzibutso.

Ariko Ibuka yifuza ko, muri ayo mafaranga hagira avamo akajya afasha bamwe mu barokotse Jenoside, nk’uko Jean Rwikangura, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Bugesera.

Ati “Dutekereza ko natwe mu bihe bizaza tuzahagira ahantu ho gusurwa hihariye hagaragaza mateka ya Jenoside ariko n’ubu birakorwa. Tuzakomeza gukora ubuvugizi ku buryo amafaranga azajya avamo azafasha bamwe mu batishoboye barokotse Jenoside bahatuye.”

Rwikangura avuga ko uruhererekane rw’amateka y’uru rwobo "Urwabayanga", uhereye ku kurohamo abakobwa batwaye inda z’indaro ukagera ku Batutsi bicwaga bakajugunywamo guhera mu 1959, urwo Rwibutso rushobora gukurura abantu benshi bifuza kumenya amateka yaranze aka gace.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nukwihangana pee birababaje cyane Murakoze

uwezeyimana jpaul yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

mana uzabahe iruhuko ridashira

rukundo yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

Ariko rwose Mana wari uri he? Nyamara nawe uzatwemerere tuzakubaze byinshi

Bido yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Imana izabahe iruhuko ridashira kandi tuzabahoza kumitima yacu

an yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka