Urubyiruko ntirukwiye gusinda amahoro ngo rutezuke mu kurwanya amacakubiri

Urubyiruko rwibukijwe ko amahirwe rwagize yo kuvuka igihugu cyaraciwemo amacakubiri, rutagomba kuyapfusha ubusa ngo rube rwasubiza igihugu aho cyahoze.

Urubyiruko rwabwiwe ko rwagize amahirwe yo kuvuka nta macakubiri, maze rusabwa guharanira ko bikomeza
Urubyiruko rwabwiwe ko rwagize amahirwe yo kuvuka nta macakubiri, maze rusabwa guharanira ko bikomeza

Benshi mu rubyiruko guhera ku myaka 30 kumanura, abenshi nta byinshi bazi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, usibye ibyo babwirwa n’ababyeyi babo.

Kuko bavutse u Rwanda rwarirukanye amacakubiri mu mibereho ya buri munsi ya muntu, bakunze kutirara ngo batwarwe n’amahoro ahari, bibagirwe ko akomoka ku mbaraga zikomeye zo guca amacakubiri yaranze igihugu kuva mu 1959.

Dr. Emmanuel Havugimana, Perezida w’inama y’ubutegetsi ya komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), avuga ko amacakubiri yari ashyigikiwe n’ubuyobozi, yatumye Abatutsi babaho batotezwa, bigatuma igihugu gihoramo impagarara n’intambara.

Yagize ati “Inka zarabagwaga, abantu bakicwa, abandi bagahunga, abandi bagaciribwa mu Rwanda, bakava iwabo ku Gikongoro cyangwa ku Kibuye, bagacirirwa i Bugesera abandi i Rukumberi muri Sake, imiryango igatagarana.”

Norbert Mbabazi umwe mu rubyiruko rutuye mu Karere ka Huye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya atanga avuga ko mu mwaka wa 1990 nyuma y’itangizwa ry’urugamba rwo kubohohora igihugu yari afite imyaka 10.

Avuga ko papa we yafunzwe yitwa icyitso cy’inkotanyi, agatangira kugira ipfunwe ryo guhagurutswa mu ishuri yitwa Umututsi.

Ati “Akenshi babanzaga kutwigisha amateka, hanyuma bagahagurutsa Abahutu n’Abatutsi. Byari bigoye guhaguruka mu batutsi bitwaga abagome n’abagambanyi icyo gihe mu mateka, bakanongera ko ari n’abanzi b’igihugu kuko bari bagiteye.”

Urubyiruko rero rwibutswa ko rwagize amahirwe yo kuvukira mu gihugu gifite ubuyobozi budashyigikiye amacakubiri, ahubwo bushaka ko Abanyarwanda bose babaho nta wutoteza undi amuziza uko yavutse, rugasabwa kutagira uwo rwemerera kurugira igikoresho cy’amacakubiri.

Urubyiruko kuri iyi nama rugirwa rugaragaza ko narwo rurajwe ishinga no guhindura amateka mabi yaranze igihugu, ngo kuko ari nabo bagize uruhare rukomeye mu kugisenya.

Sandra Murebwayire wiga muri kaminuza y’u Rwanda agira ati “Ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside babinyuza ku mbuga nkoranyambaga. Umusanzu wanjye ubu ni ukuzifashisha nanjye ngaragaza ibitekerezo byubaka.”

Immaculee Uwimpuhwe we ngo uwo ari we wese, n’ubwo yaba ari umubyeyi we, ntiyamwemerera kumugusha mu macakubiri. Ati “Namubwira ko twunze ubumwe, turi Abanyarwanda twese.”

Igihango cy'urungano-uyu munyeshuri wiga mu ishuri ryisumbuye ry'ababyeyi-cefotec- ati Rwanda ntituzibagirwa abana bawe, ariko njyewe ndakubwiye ngo ntibizongera ukund
Igihango cy’urungano-uyu munyeshuri wiga mu ishuri ryisumbuye ry’ababyeyi-cefotec- ati Rwanda ntituzibagirwa abana bawe, ariko njyewe ndakubwiye ngo ntibizongera ukund

Mu muhango wo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 wabaye tariki 11 Gicurasi 2018, habayemo umuhango w’igihango cy’urungano.

Muri iki gikorwa bamwe mu rubyiruko ndetse n’abayobozi banditse ubutumwa butanga icyizere baranabusinyira.

Mu butumwa bw’urubyiruko harimo ubuvuga ngo “Ntabwo tuzibagirwa cyangwa ngo duhakane amateka mabi, ariko tuzayashingiraho twubake igihugu cyiza.”

Naho mu bw’abayobozi harimo ubuvuga ngo “Nzarwanya ivangura n’akarengane, n’amacakubiri ari byo soko ya jenoside”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Reba muri army nurangiza wibuke akababaro ku mitima y’abahutu ku bijyanye cyane cyane n’ivangura ndengakamere mu kwibuka ababo, mu burezi, mu buvuzi n’ibindi byinshi....yewe irorerere u Rwagasabo rwaragendesheje ibiriho....tubitege iminsi. Nziko mutajya mutangaza inkuru zukuri ariko nibura murazisoma

Gitembe Xavier yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka