Umwihariko w’Umudugudu wa Giheka wakumiriye interahamwe muri Jenoside (Audio)

Umudugudu wa Giheka wo mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ufite umwihariko w’uko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage bawo batigize bitandukanya, abahigwaga n’abatarahigwaga bishyize hamwe bakumira ibitero by’interahamwe zashakaga kwinjira mu Mudugudu wabo ngo bice Abatutsi.

Umunyamakuru wacu Cyprien Ngendahimana yagiranye ikiganiro na Elias Munyandaguza wari uhatuye mu gihe cya Jenoside kugeza n’ubu.

Aratuganirira atubwire icyatumye bishyira hamwe n’uko bafataga ikiremwamuntu icyo gihe, bitandukanye n’ibyo abenshi mu Banyarwanda batekerezaga.

Munyandaguza yahaye Kigali Today ubuhamya bw'uko bari babanye mbere ya Jenoside
Munyandaguza yahaye Kigali Today ubuhamya bw’uko bari babanye mbere ya Jenoside
Iyi burende ni yo yari igiye kurasa mu mudugudu wa Giheka ariko Inkotanyi ziyitanga itaragerayo
Iyi burende ni yo yari igiye kurasa mu mudugudu wa Giheka ariko Inkotanyi ziyitanga itaragerayo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyo abanyarwanda bagira ubushake,nta genocide yali kuba.Kuko interahamwe zitarutaga ubwinshi abandi baturage.Ikibazo nuko abo baturage barebereye gusa interahamwe zica abatutsi ntibazibuze kandi arizo zali nkeya.

Kamasa yanditse ku itariki ya: 21-06-2018  →  Musubize

Mu Gifaransa baca umugani ngo "Qui ne dit mot consent" (Silence means consent).Nubwo benshi mu bahutu batafashe umuhoro cyangwa imbunda ngo bice,iyo babishaka nta genocide yali kubaho.Kubera ko aribo bali benshi.Kuki se bareberaga abicanyi ntibababuze.Ndibuka umunsi umwe Interahamwe 2 zigiye kuntema,haje umugabo yitambika imbere ati "nimumwica nanjye ndabica".
Nyuma narahunze.Kuba abanyarwanda benshi baranze gutabara abatutsi,amategeko ashatse yabahana kubera ko banze gutabara abicwaga,nyamara bali babifitiye ubushobozi.Ni icyaha mu matageko bita "non assistance a personne en danger).Ikindi kibabaje,nuko abicanye n’abanze gutabara abatutsi,bose bitwaga abakristu.Nyamara imana itubuza kwicana.
Byerekana ko bali abakristu ku izina gusa.Mu byukuli bible yerekana ko abakristu nyakuli ari bake cyane nkuko matayo 7:13,14 havuga.Na baliya biyita ngo ni abarokore baba babeshya.Interahamwe nyinshi zali abarokore.Bamwe twari duturanye.Biba ari "feeling" gusa.Nibyo bible yita kugira ishusho yo kwera (apparence de la piete).

Bizimana yanditse ku itariki ya: 21-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka