Umuryango w’Abibumbye watereranye Abanyarwanda
Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Donatille Mukabalisa yongeye kunenga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zatereranye Abatutsi bari bazihungiyeho muri ETO Kicukiro.
Yabigarutseho mu muhango wo kwibuka Abatutsi bagera ku bihumbi 11 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, ku wa kabiri tariki 11 Mata 2017.
Uwo umuhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka inzira y’umusaraba abiciwe i Nyanza ya Kicukiro banyuzemo.
Bavanywe muri ETO Kicukiro (ubu ni muri IPRC Kigali) bajyanwa kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro ahari hasanzwe ikimoteri rusange cyajugunywagamo imyanda yose yo mu mujyi wa Kigali, bagereranywa n’iyo myanda.
Rwizihirangabo Irene, umwe mu baharokokeye avuga mu gihe Interahamwe n’abasirikari barasaga abari kumwe na we, abandi bakabatemagura, yaryamye hasi bamusiga ari muzima nta na gito yabaye.
Kubera ko bwari bwije, ngo yumvise bavuga ko abatapfuye Interahamwe zizagaruka kubica bukeye bwaho.
Rwizihirangabo n’abandi bake bari batarashiramo umwuka biyemeje kuhava bahungira mu ishyamba ryari hafi aho, ari na ho barokokeye batabawe n’inkotanyi.
Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Donatille Mukabalisa agaya ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zagaragaje ubugwari, ashimira inkotanyi zagaragaje ubutwari.
Agira ati “Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zaje zitwa ko zoherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda zibasiga mu menyo ya Rubamba, kandi zibona neza ko bagiye kwicwa n’interahamwe zari zirekereje.
Ingabo z’amahanga zibura umutima wa kimuntu wo kubarengera. Iyo twaje kwibuka hano i Nyanza, tuba twibuka uburyo Umuryango w’Abibumbye watereranye Abanyarwanda."
Akomeza avuga ko izo ngabo zari bafite amakuru y’uko Jenoside irimo gutegurwa kandi ngo ibyo bihugu byiyita ibihangange byari bifite ubushobozi bwo kuyihagarika.
Ariko ibyo bihugu ntibyabikoze kuko byari mu mugambi wo kuyitegura no kuyitera inkunga, ahubwo ihagarikwa n’inkotanyi.
Ati "Intwari zacu zayihagaritse ni bo nakwita ibihangange."
Yungamo anenga ibihugu byatereranye abicwaga, kuba bikomeje gucumbikira no gutiza umurindi abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakanayipfobya, bakaba ndetse badatafwa ngo bashyikirizwe inkiko.
Mu mibiri ibihumbi 11 ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, hasobanuwe ko ibihumbi bitatu ari iy’abahiciwe bakuwe muri ETO Kicukiro nyuma yo gutereranwa n’ingabo z’umuryango w’abibumbye.
Andi mafoto
Andi mafoto menshi kanda naho
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|