Umubyeyi wawe nakwigisha amacakubiri uzamusuzugure -Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Françis Kaboneka arasaba urubyiruko kutumvira ababyeyi barwigisha amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose, bagaharanira kubaka u Rwanda ari bamwe.

Minisitiri Kaboneka arasaba urubyiruko kurwanya amacakubiri
Minisitiri Kaboneka arasaba urubyiruko kurwanya amacakubiri

Ibi Minisitiri Kaboneka yabivugiye i Nyanza ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu Mujyi wa Nyanza no mu nkengero zawo, umuhango wabaye kuri uyu wa 23 Mata 2017.

Yagize ati"N’ubwo umwana agomba kubaha umubyeyi we akamwumvira ariko nusanga umubyeyi wawe akwigisha ivangura ntuzamwumvire uzamusuzugure."

Muri aka karere kandi hiciwe Abatutsi bahungaga baturutse mu cyahoze ari Kibuye, ubu hasigaye ari mu karere ka Karongi.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Nyanza bongeye gusaba ababa bazi ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa, ko bahavuga kugirango nabo bashyingurwe mu cyubahiro.

bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka muri Nyanza
bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka muri Nyanza

Ruhengeka Vedaste ati"Nk’ubu sindabona aho data ashyinguye kandi abamwishe bafungiye muri gereza ya Mpanga.

Kubaho utarashyingura uwawe wumva biteye agahinda ukumva muri wowe buri gihe hari icyo ubura."

Ibi kandi byagarutsweho n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside Bizimana Jean Damascene, wavuze ko kuba hari imibiri igenda igaragara bikigaragaza ingengabitekerezo ikiri muri bamwe mu Banyarwanda.

Ati"Ugasanga imibiri igenda igaragara ari uko barimo kubaka inzu, abasiza bakayigeraho mu gihe ababishe bari muri ako gace bashobora gutanga amakuru yafasha ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ibi ni ibigaragaraza ko hakiriho ingengabitekerezo muri bamwe. "

Abantu batandukanye bunamiye abazize Jenoside ku Rwibutso rwa Nyanza
Abantu batandukanye bunamiye abazize Jenoside ku Rwibutso rwa Nyanza

Mu bushakashatsi bwakozwe na CNLG guhera mu mwaka wa 1995 kugeza 2015 bwagaragaje ko ingengabitekerezo yagabanutseho 84,3%.

CNLG kandi ivuga ko mu mwaka washize(2016), mu cyumweru cyo kwibuka abantu 236 bagaragaweho ingengabitekerezo mu gihe uyu mwaka zitagera kuri 50.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UMUTI wa Genocide urahari,uretse ko abantu banga kuwufata,nyamara bitwa Abakristu n’abaslamu.Uwo muti tuwusanga muli Bible.Birababaje kuba abantu batunze Bible,nyamara batazi ibirimo kandi bakanga kubikurikiza.Muli Yohana 13:35,YESU yavuze ko Abakristu Nyakuri barangwa nuko bakundana.Nyamara usanga ahantu hose ku isi hari intambara,Genocide,etc...Ikindi kibabaje,nuko abategetsi b’u Rwanda muli 1994,hafi ya bose bari abakristu (President,ministers,prefets,mayors,executives,etc...).Nyamara hafi ya bose,bakoze Genocide.GENOCIDE nyigereka ku madini.Kuko iyo aza kuba ari amadini yashyizweho n’imana,nta GENOCIDE yali kuba mu Rwanda.
YESU yavuze ko Abakristu nyabo uzababwirwa nuko bera imbuto nziza.None se ko Abategetsi b’u Rwanda bose muli 1994 bitwaga Abakristu,hanyuma bose bagakora GENOCIDE,ubwo amadini amaze iki?Igisubizo nuko amadini ari IMIHANGO gusa.Ntabwo baba bakorera imana,ahubwo nabo baba bishakira umugati nkuko muli Abaroma 16:18 havuga.

KEMAYIRE Johnson yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka