Uko ingabo za UN zarutishije imbwa imwe Abatusi ibihumbi 21

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari bahungiye mu Kigo cya Caraes, bashengurwa n’uko abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye (UN) bahisemo gukiza imbwa yabo bo bakabihorera.

Uru rwibutso rwa Ndera rushyinguyemo abarenga ibhumbi 21
Uru rwibutso rwa Ndera rushyinguyemo abarenga ibhumbi 21

Ubwo ubwicanyi bwatangiraga muri Jenoside, mu kigo cya Caraes cyakira abarwayi bafite ibibazo byo mu mutwe giherereye mu Murenge wa Ndera ni hamwe Abatutsi bari bizeye ubuhungiro kuko hari hakambitse ingabo za UN.

Icyo kigo cyabagamo cy’abihayimana bakoraga muri Caraes mu bikorwa by’ubuvuzi. Jenoside itangira cyari kinarinzwe n’abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye.

Ubwicanyi bugitangira abaturage bari bahaturiye bagiye kuhashaka ubuhungiro ariko ibyo batekerezaga siko byagenze kuko izo ngabo zabonye interahamwe zitangiye kugota ikigo, zitangira guhungisha abo bihaye Imana.

Icyashenguye abari bahahungiye ni uburyo ingabo za UN zagiye ariko zikaza kwibuka ko zasize imbwa yabo, zigahita zigaruka kuyitora.

Zikikihakura ikirenge ni ho ubwicanyi bwatangiye nk’uko bitangazwa na Murenzi Telesphore umwe mu baharokokeye.

Agira ati “Barinze abaturage babo, abaturage [bacu] bakibeshya ko bari baje kubarinda [ariko] barabatererana, kugeza nubwo bibagiwe imbwa yabo baza kuyifata maze baha urwaho abicanya bica abantu.”

Murenzi yasobanuye uburyo Abatutsi b'i Ndera bateranywe n'abari bashinzwe kubarinda
Murenzi yasobanuye uburyo Abatutsi b’i Ndera bateranywe n’abari bashinzwe kubarinda

Avuga ko Abatutsi bari bahungiye kuri Caraes bashatse no kwirwanano ariko bakaza gucibwa intenge n’abasirikare benshi bahoherejwe.

Ati “Abasirikare baraje barabarasa barabamara cyane ko kiriya kigo gikikijwe n’aho abasirikare bakuru bari bari.”

Ni bumwe mu buhamya yahaye itsinda ry’abanyeshuri barangije kwiga mu Bushinwa bari baje kuhakorera igikorwa cyo kwibuka.

Urwibutso rwa Ndera rushyinguwemo abrenga ibihumbi 21 by’Abatutsi bishwe muri 1994, biciwe muri iki kigo nyuma y’uko ingabo za UN zibatereranye.

Kugeza uyu munsi haba UN cyangwa uwari uyiyoboye Koffi Annan ntibakozwa ko ingabo z’uyu muryango zagize ubugwari muri Jenoside.

Ahubwo bemeza ko nta bikoresho bihagije zari zifite ngo zibashe gutabara ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi zatereranye.

Abize mu bushinwa ubwo berekezaga ku rwibutso rwa Ndera
Abize mu bushinwa ubwo berekezaga ku rwibutso rwa Ndera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kuba barize mu Bushinwa bya bifite aho bihuriye n’iyi nkuru???

mirima yanditse ku itariki ya: 23-04-2018  →  Musubize

UN niko yabaye.Ibona bikomeye nayo ikihungira.Benshi bayigereranya n’intare itagira amenyo.Ni ikintu kiraho gusa gifite akamaro ko guhemba ibifaranga byinshi gusa.
UN ifite abasirikare n’abapolisi bagera kuli 74 000 mu bihugu 18,bajyanywe no "KUZANA AMAHORO".Bakoresha 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 7 740 000 000 000.
Bihwanye n’inshuro hafi 4 za Annual Budget y’u Rwanda!!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Ibihugu 9 bikora Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU abe ariwe uyobora ISI ayigire Paradizo (Revelations 11:15).

Gatare yanditse ku itariki ya: 22-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka