Ubumuntu u Rwanda rwapfushije muri Jenoside buzashibuka - Rucyahana
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, aravuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rutapfushije Abatutsi gusa ahubwo rwanapfushije ubumuntu ariko ko bushobora gushibuka.
Ibi yabivugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ahitwa mu Rwandabo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, aho abakozi b’iyi komisiyo bifatanyije n’abatuye uyu murenge kongera kunamira inzirakarengane zazize Jenoside muri uyu Murenge.
Muri uyu muhango hanakozwe igikorwa cyo gushimira, hatangwa inka ku mukecuru wahishe abana 6 b’Abatutsi bakarokoka, hashimira umusirikare wamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, hanorozwa umukecuru w’incike ya Jenoside.
Havugimana Jean Bosco watanze ubuhamya yagarutse ku buryo abantu bicwaga urupfu rubi, bigaragara ko abicaga nta bumuntu bari bakifitemo.
Ati “Ino (hano), kwica byatangiye nyuma bituma abantu bicwa umusubizo kandi nk’inyamaswa.”
Ku rundi ruhande ariko hari n’ababaye intwari bigaragara ko bafite ubumuntu, nk’umukecuru Kampala Marthe wahishe abana 6, akabahungana aho yajyaga hose kugera Jenoside irangiye, bagasubizwa imiryango yabo.
Uyu mukecuru avuga ko bitari byoroshye ariko umuntu ufite umutima atagakwiye kureberera aho abantu bicwa, “noneho banazira ubusa”.
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop Rucyahana, yavuze ko ubumuntu Abanyarwanda bambuwe ari bo bagomba no kongera kububyutsa.
Ati “Ntitwapfushije Abatutsi gusa, twapfushije n’ubumuntu, ariko kuba hari abo dushimira babugaragaje, ni ikigaragaza ko bwakongera bugashibuka. Banyarwanda ni inshingano yacu rero.”
Urwibutso rwa Gikonko, ahunamiwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu murenge, rushyinguyemo imibiri igera ku 27500.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|