U Rwanda rwibutse Jenoside yakorewe Abayahudi

U Rwanda rwifatanyije na Isiraheli kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, umuhango wabereye ku rwibutso rwa Gisozi, kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gashyantare 2017.

Ambasaderi wa Israheli mu Rwanda yashyize indabyo ku mva z'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aha icyubahiro abazize Jenoside y'Abayahudi.
Ambasaderi wa Israheli mu Rwanda yashyize indabyo ku mva z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aha icyubahiro abazize Jenoside y’Abayahudi.

Belaynesh Zevadia, Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, wanashyize indabo ku mva zo ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yavuze ko Isiraheli n’u Rwanda bisangiye amateka atazigera yibagirana.

yagize ati "U Rwanda na Isiraheli bisangiye amateka ashaririye no kwiyubaka bihereye ku ivu, amahirwe ni uko ibyo bihugu byombi byashoboye kurenga ayo mateka bigatera imbere."

Bamwe mu bayobozi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bifatanyije na Isiraheli muri uyu muhango.
Bamwe mu bayobozi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bifatanyije na Isiraheli muri uyu muhango.

Prof. Daniel Gold, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, yasangije abitabiriye uyu muhango uburyo yayirokotse, nyuma akabasha no kwiyubaka. ati "Abana b’Abayahudi barenze miliyoni barishwe muri Holocaust. Biragoye kwiyumvisha aho Ubumuntu bw’abicanyi bwari bwagiye."

Jenoside y’Abayahudi izwi ku izina rya Holocaust, yabaye yagati y’umwaka w’i 1941 n’i 1945 mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi. ikozwe n’Abadage bari mu ishyaka ry’Abanazi. Ifatwa nka Jenoside ya mbere ku isi yaguyemo abantu benshi kandi ikoranywe ubugome ndengakamere.

Hakurikiyeho ibiganiro bitandukanye biganisha kuri Jenoside.
Hakurikiyeho ibiganiro bitandukanye biganisha kuri Jenoside.

Icyo gihe Adolf Hitler wari Perezida w’u Budage ni we wari ku isonga ryo kuyitegura, kubera urwango yari afitiye Abayahudi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana niyo yatumye abanyarwanda nabayahudi badashiraho Ku isi kandi niyo izaguma yubaka abakiriho niyo mpamvu tugomba kuyinambaho gusa mbabajwe nabagize uruhare muri genocide yaba iyabaye mu Rwanda ndetse niyakorewe abayahudi kuko nta mahoro bazigera bagira baba bakiriho baba barapfuye. never again in our country and all over the world. thx

alias yanditse ku itariki ya: 14-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka