U Bubiligi: Hakozwe imurika ry’amafoto rigaragaza iminsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Mujyi wa Ath wo mu Bubiligi habereye imurikama ry’amafoto ryari rigamije kwerekana ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Amwe mu mafoto agaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Amwe mu mafoto agaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Iri murika ry’amafoto ryabaye tariki 10 Ugushyingo 2017, ryari ribaye ku nshuro ya kane ritegurwa n’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Marc Duvivier, uyobora Umujyi wa Ath, yavuze ko Jenoside ari icyaha ndengakamere atanabasha kubonera izina. Yavuze ko iri murika rizafasha abatazi Jenoside yakorewe Abatutsi kumenya amateka yayo.

Yagize ati "Turashishikariza abaturage ba Ath n’Ababiligi bose muri rusange kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kuzirikana ububi bw’icyo cyaha ndengakamere kugira ngo abantu babashe kugikumira cyoye kuzongera kubaho ukundi ku isi.”

Déo Mazina uyobora IBUKA, Ishami ryo mu Bubiligi, asobanura byinshi kuri iri murika
Déo Mazina uyobora IBUKA, Ishami ryo mu Bubiligi, asobanura byinshi kuri iri murika

Yijeje abari aho ko Umujyi ahagarariye ugiye gufungura isomero ry’ibitabo birebana na Jenoside zose zabaye ku isi harimo n’iyakorewe Abatutsi bo mu Rwanda.

Déo Mazina uyobora IBUKA, Ishami ryo mu Bubiligi yashimiye abayobozi b’uyu mujyi bakiriye iri murika ry’amafoto.

Yagaragaje impungenge IBUKA iterwa no kubona ahari abakekwaho ibyaha bya Jenoside bakidegembya mu Burayi n’ahandi ku isi, ariko by’umwihariko mu Bubiligi.

Faustin Musare, Umujyanama wa mbere muri Ambassade y'u Rwanda mu Bubiligi(ibumoso), Déo Mazina uyobora IBUKA yo mu Bubiligi(hagati), n'ababakiriye mu mujyi wa Ath
Faustin Musare, Umujyanama wa mbere muri Ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi(ibumoso), Déo Mazina uyobora IBUKA yo mu Bubiligi(hagati), n’ababakiriye mu mujyi wa Ath

Yashimye Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi kuba bwaratangiye gukurikirana abagabo batatu bakekwaho ibyaha bya Jenoside aribo Fabien Neretse, Ernest Gakwaya uzwi cyane nka Camarade na Emmanuel Nkunzuwimye uzwi cyane nka Bomboko.

Iri murika rimaze kuzenguruka ibihugu byinshi by’i Burayi na Amerika. Ryerekanywe mu gihugu cya Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Muryango w’Abibumbye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka