U Bubiligi bukwiye kuryozwa ko bwabaye ipfundo rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Rwasamirera Jean Damascene wigeze kuba umudepite akaba n’inararibonye mu mateka y’u Rwanda, avuga ko u Bubiligi bukwiye kuzaryozwa uruhare rwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo kuko ari bwo bwigishije amatwara yayo abayikoze.

Rwasamirera Jean Damascene avuga ko u Bubiligi bukwiye kuryozwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari bwo nyirabayazana
Rwasamirera Jean Damascene avuga ko u Bubiligi bukwiye kuryozwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari bwo nyirabayazana

Ibi ni ibyagarutsweho mu kungurana ibitekerezo ku kiganiro “Umwihariko wa Jenoside n’aho itandukaniye n’ubundi bwicanyi” cyatangiwe mu karere ka Nyagatare.

Ababiligi bageze mu Rwanda mu mwaka wa 1916 basimbuye Abadage. Bahagera bazanye ubutegetsi bushingiye ku gushyamiranya Abanyarwanda no kubateranya bashingiye ku moko, bagamije kwimakaza ubuyobozi bwabo.

Rwasamirera yemeza ko uyu mwiryane bazanye mu Banyarwanda ari wo ntandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ari na yo mpamvu bagomba kuzaryozwa ingaruka zayo.

Ati “Wenda twe ntituzabigeraho ariko urubyiruko ruzabivuge bizagerwaho. Ababiligi bagomba gutanga indishyi ku miryango yiciwe nk’uko Abadage bazitanga ku miryango y’abayahudi yishwe mu ntambara ya kabiri y’isi.”

Rwasamirera avuga ibyo ashingiraho avuga ko Ababirigi bagomba gutanga indishyi, ari uko buri mwaka u Budage buha miliyoni nyinshi z’amadorali Leta ya Isiraheli, nk’indishyi ku miryango y’Abayahudi bishwe n’Abanazi.

Anavuga kandi ko n’ubwo igihugu nk’u Bufaransa kitaremera uruhare cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo busabe imbabazi ku ruhare rwayigizemo, igihe kizagera bakayemera kubera ko n’umuryango mpuzamahanga (ONU) wabyemeye.

Mufulukye Fred, guverineri w’intara y’i Burasirazuba we avuga ko nta kiguzi ku bana b’u Rwanda bishwe cyaboneka ahubwo hakenewe ko ibihugu byagize uruhare muri Jenoside byakwemera uruhare rwabyo bigasaba imbabazi.

Agira ati “Twe nk’igihugu icyo dukeneye ni ukwemera uruhare rwabo bagasaba imbabazi tukazibaha cyangwa bakazihabwa n’Imana kuko nta kiguzi cyaboneka cyagura abana b’u Rwanda bishwe muri jenoside.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka