Tugomba kwirinda tukanarwanya imvugo zisesereza Abarokotse Jenoside - Depite Murumunawabo

Depite Cecile Murumunawabo yibukije abaturage bo mu Kagari ka Nyarutarama mu Mudugudu wa Kangondo ya I, kwirinda no kwamagana abagifite imvugo zisesereza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yababwiye ko izi mvugo zikwiye kurwanywa kuko zishobora gutuma ibikomere by’Abarokotse Jenoside byari birimo komoka bisubira ibubisi.

Abashyitsi bakuru bari bitabiriye Umuhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo mu Mudugudu wa Kangondo ya I mu Kagali ka Nyarutarama
Abashyitsi bakuru bari bitabiriye Umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu Mudugudu wa Kangondo ya I mu Kagali ka Nyarutarama

Yagize ati” Ijambo ribi rishobora gutuma uwari utangiye kwiyubaka asubira hasi. Twirinde imvugo mbi abantu bamwe bakunze kubwira abandi bagamije kubambura ubumuntu.”

Depite Murumunawabo yanabakanguriye kwirinda no kwamagana ibikorwa bibi bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo kuko nabyo bishobora kugira uruhare mu gutuma abarokotse Jenoside batiyubaka kandi ari cyo kigamijwe.

Yatanze urugero ku gikorwa kigayitse cyabereye mu Karere ka Kicukiro, aho abagizi ba nabi bibasiye Inka y’uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bakayitema ku buryo bukomeye, bikayiviramo gupfa.

Yanavuze kandi ku bima agaciro gahunda zo kwibuka ndetse n’abadatabara bagenzi babo mu bihe nk’ibi ndetse n’ibisanzwe, avuga ko uwo muco ukwiye gucika mu Banyarwanda, kuko nawo ushobora gutuma abarokotse Jenoside batiyubaka, kubera ko babona ari bonyine.

Depite Murumunawabo acana urumuri rw'Icyizere
Depite Murumunawabo acana urumuri rw’Icyizere

Mutabazi Albert, umwe mu barokokeye i Nyarutarama mu kagari ka Kangondo I, yatangaje ko kuba bari begeranye n’Inteko Ishinga Amategeko ahari ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, byatumwe Jenoside muri aka gace iba igihe gito.

Agira ati "Mbere ya 1994 mu rwego rwo kubiba urwango muri aka gace, batuzaniye interahamwe yakusanyaga urubyiruko ikarushikisha byeri n’inzagwa, bagamije kubabibamo urwango rw’Abatutsi."

Ibi ngo byatumye uru rubyiruko ruhinduka rutangira kwishisha Abatutsi bo muri aka gace, bamwe batangira kubahohotera, bigeze muri Jenoside biba akarusho.

Mutabazi Albert umwe mu Barokokeye Nyarutarama
Mutabazi Albert umwe mu Barokokeye Nyarutarama

Ndushabandi Faustin Umuyobozi w’Umudugudu wa Kangondo ya I, muri uyu muhango yashimiye cyane Leta y’Ubumwe yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimira cyane intera u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere rubikesha ubuyobozi bwiza.

Yanashimiye cyane abaturage ku bwitabire bagaragaje muri gahunda yo gutangiza Icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, anabasaba gukomeza kwitabira izi gahunda zo kwibuka ziteganyijwe muri iki cyumweru.

Yanabasabye gukomera ku bumwe n’ubufatanye bubatse muri uyu mudugudu, abibutsa ko gushyira hamwe byanabafashije kwibonera ibiro by’Umudugudu, anababwira ko gusigasira ubwo bumwe bizabafasha kurushaho gukumira icyazagarura amacakubiri mu Banyarwanda.

Abatuye muri kangondo bakurikiya Impanuro za Depite Murumunawabo
Abatuye muri kangondo bakurikiya Impanuro za Depite Murumunawabo
Bari bitabiriye uyu muhango ari benshi
Bari bitabiriye uyu muhango ari benshi
Uyu munsi waranzwe n'indirimbo ndetse n'imivugo biganisha mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Uyu munsi waranzwe n’indirimbo ndetse n’imivugo biganisha mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka