Tchad: Abanyarwanda bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuryango w’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari muri Tchad bakoze igikorwa cyo kunamira Abatutsi bazize Jenoside yo mu 1994.

Ambasaderi Habyalimana ari gucana urumuri rw'icyizere
Ambasaderi Habyalimana ari gucana urumuri rw’icyizere

Iki gikorwa cyabaye kuwa Gatandatu tariki 13 Mata 2018, cyabereye mu ishuri ry’ababikira b’Abanyarwandakazi ba “Notre Dame de l’Assomption” mu gace ka Atrone gaherereye mu murwa mukuru N’Djamena.
Hakozwe urugendo rwo kwibuka na misa hakurikiraho ibiganiro bitandukanye byo kwibutsa Abanyrwanda kurwanya ingengabitekerezo.

Alice Ndekezi, umwe mu Banyarwanda baba muri Tchad, yashishikarije Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda guharanira kubaho no kurwanya ingenga bitekerezo ya Jenoside bityo ntizongere kubaho ukundi aho ari hose ku isi.

Uyu muhango wari witabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'inshuti z'u Rwanda baba muri Tchad
Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’inshuti z’u Rwanda baba muri Tchad

Jean Baptiste Habyalimana, Ambassaderi w’u Rwanda wa Congo Brazaville ariko akagira Abanyarwanda baba muri Tchad mu nshingano ze, yagaragaje ingaruka z’ubuyobozi bubi n’amateka mabi u Rwanda rwasigiwe n’abakoloni.

Yavuze ko ari bo igihe bazanaga amacakubiri ashingiye ku myumvire y’ubwoko bari bafite mu mitekerereze n’imikorere yabo bagamije guca Abanyarwanda mw’ibice.

Yagaragaje umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yaranzwe n’ubugome ndengakamere, aho umubare munini w’Abatutsi n’abahutu batavugaga rumwe na Leta bishwe mu minsi 100 gusa.

Babanje no gukora urugendo rwo kwibuka
Babanje no gukora urugendo rwo kwibuka

Gusa yanagaragaje intambwe ubuyobozi bushya bwakoze, mu kwubaka u Rwanda rushingiye ku bumwe, ubwiyunge n’iterambere ry’Abanyarwanda nta kurobanura.

Yagize ati “Mbere yuko tuba Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, turi Abanyarwanda kandi na mbere y’uko ducibwamo ibice, twese twari bene Kanyarwanda, dusangiye ingobyi imwe y’u Rwanda rwa Gihanga.”

Yashishikarije urubyiruko gukomereza muri icyo cyerekezo, ashima urugero rw’umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye kwibuka, watanze ubuhamya uwo munsi agira ati “Ndi Umunyarwanda, aho ndi hose, yaba mu Rwanda cyangwa se hano mu gihugu cya Tchad n’ahandi hose najya, ndi Umunyarwanda.”

Iki gikirwa cyabereye mu kigo cy'ishuri ry'Ababikira b'Abanyarwanda giherereye Ndjamena
Iki gikirwa cyabereye mu kigo cy’ishuri ry’Ababikira b’Abanyarwanda giherereye Ndjamena

Umuhango wo kwibuka wasojwe no gucana urumuri rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaragaza icyizere cy’ejo hazaza heza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka