Rutunga: Hari gukorwa iperereza ku rupfu rw’uwarokotse Jenoside

Polisi irimo gukora iperereza ku rupfu rwa Budesiyana Mukampfizi wo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo wari wararokotse Jenoside akaba yarishwe mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 2018.

Hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane niba ibi bikorwa bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside
Hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane niba ibi bikorwa bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, Janvier Rudakubana, avuga ko Mukampfizi yasanzwe ku muhanda yapfuye ariko bigaragara ko ashobora kuba yishwe.

Rudakubana avuga ko Mukampfizi yari kumwe n’umugabo we, akamusiga inyuma gato aciye ku kabari kugura icyo kunywa, nyuma baza kumusanga ku nzira yapfuye.

Agira ati “Turasaba Polisi gukora iperereza ryimbitse kuko na njye ubwanjye bantabaje nasanze iruhande rwe hagiteretse ajakerekani ka litiro imwe gafunguye kacyuzuye urwagwa.”

Akomeza agira ati “Iyo aza kuba nk’umuntu waguye amarabira urwo rwagwa ruba rwaramenetse, ariko twasanze gateretse neza.”

Kuri uwo mugoroba muri uwo Murenge wa Rutunga hari n’ihene ebyiri z’uwitwa Gilbert Rugamba na zo zasanzwe zishwe.

Rudakubana akaba avuga ko na byo ari ibyo gukorwaho iperereza kuko kugeza ubu nta kintu na kimwe kiragaragazwa gishobora kuba cyarazishe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Théos Badege yabwiye Kigali Today ko batapfa guhuza n’ingengabitekerezo ya Jenoside urupfu rwa nyakwigendera kimwe n’urw’izo hene kuko ngo bagikora iperereza.

Yagize ati “Ntitwapfa kuvuga ko hari aho bihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, turacyakora iperereza nirirangira tuzabatangariza uko bimeze.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka