Rusizi: Uwarokotse Jenoside yatewe icyuma n’utaramenyekana

Uwitwa Uwizeyimana Bernadete warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatewe icyuma mu gahanga n’umuntu utaramenyekana ariko ararusimbuka.

Uwizeyimana aho aryamye kwa muganga, nyuma yo guterwa icyuma mu gahanga n'umuntu utaramenyekana.
Uwizeyimana aho aryamye kwa muganga, nyuma yo guterwa icyuma mu gahanga n’umuntu utaramenyekana.

Amakuru aturuka ku kigo nderabuzima cya Bugarama kirimo kumwitaho, avuga ko yatewe icyuma n’umuntu wari wambaye imyenda ya gisirikare wamusanze mu murima aho yahingaga, ahagana mu ma saa mbiri zo kuri uyu wa mbere tariki 10 Mata 2017.

Abamuri hafi bavuga ko uwo muntu yamuhamagaye, akamwereka urutonde ruriho amazina ya bamwe mu barokotse n’abishwe muri Jenoside akamubaza aho baherereye, undi akamusubiza ko abenshi mu bo amubaza bishwe muri Jenoside.

Ngo yakomeje kumuhata ibibazo ageze aho amubwira ko agiye kumwica. Aramubaza ati "Ko ngiye kukwica, nkwicishe isasu cyangwa icyuma?"

Uwizeyimana yamusubije ko niba ashaka kumwica akwiye kumwicisha isasu, mu gihe akibimusubiza amutikura icyuma mu gahanga. Uwizeyimana yahise yikubita hasi, aratabaza. Wa muntu yumvise abantu bahuruye ahita ahunga.

Aya makuru turacyayabakurikiranira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 36 )

Ubunyamaswa buri mu Bantu ntabwo buzashyira pe!

gusa birababaje cyane!

Pinson yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Birababaje ni ukuri!Gusa Imana idufashe bariya biraze kugira nabi izabashyire ahagaragara. Hafashwe umwe yakwerekaba n’abo bafatanyije, Leta y’u umwe ikabagira inama!

DH yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Imana Idutabare pe mu myaka 23 Genocide yakorewe abatutsi ihagaritswe none hari abacyifuza kumena amaraso y’inzirakarengane? Uwo mubyeyi Imana Imukize ariko natwe dutangire amakuru kugihe aho ducyeka uwahekura u Rwanda wese.

NSENGUMUREMYI Frederic yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

Manawe!? Imana imworohereze kdi uwomugome womwikigihe turamwamaganye kuko ashaka kudusubiza mubihe byahise

Uwizeyimana Adeline yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Ariko c ibi niki koko, ubu koko abagome ntibarashirwa. Uwiteka atabare uyu mubyeyi, abamuri hafi mumuhumurize kuko yakomeretse kdi yahungabanye.

Claire yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Uwomuntu ninterahamwe bigaragara cyane gusa ufatanye twese turahabaye barusahuzi ninterahamwe two gusinzira kuko ndabona bakitwihishemo

jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Ngaho ngo ndi umunyarwanda da.nimushaka muyibagirwe ngewe sinjya nyemera aho abantu bicwa gutya. Ariko se abatutsi bo ntibaremwe nkabandi bantu? Ngaho hirya no hino babishe ;babahohoteye.ahaaa abo ba rukarabankaba ntibazashira muri iki gihugu uretse Imana yonyine gusa izajya iturwanirira.

JOAN yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

ntibyoroshye ariko uwakoze ibyo nabona byinshi byokuvuga yafashwe Imana ikize uwo mubyeyi

Evariste yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

ngaho nawe ni mumufata muzababarira!!!!ariko se bariya bantu na mutima bifitiye akwiye kwicwa

bb yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

uwo mugome leta nimushakishe naho uwo mubyeyi iyamurokoye irongera imurokore kdi akomeze yihangane

iradukunda cruise yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Arko koko ubunyamaswa buzashira ryari?
yararokotse none baracyamukurikirana?
gusa police yacu ndayizeye uwo mwicanyi iramufata bidatinze

Eddityia yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Iy Ni Intera Hamwe Pe Ashakishwe Byihuse Pe,naho Ubundi Aratumara Ho Ababyeyi Pe

John Bosco N B Jay yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Uwakomerekejwe I yihangane
Nyirukubikora nawe twizeye ko afatwa akabiryozwa

Patrick yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka