Rusizi: Uwarokotse Jenoside yatewe icyuma n’utaramenyekana

Uwitwa Uwizeyimana Bernadete warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatewe icyuma mu gahanga n’umuntu utaramenyekana ariko ararusimbuka.

Uwizeyimana aho aryamye kwa muganga, nyuma yo guterwa icyuma mu gahanga n'umuntu utaramenyekana.
Uwizeyimana aho aryamye kwa muganga, nyuma yo guterwa icyuma mu gahanga n’umuntu utaramenyekana.

Amakuru aturuka ku kigo nderabuzima cya Bugarama kirimo kumwitaho, avuga ko yatewe icyuma n’umuntu wari wambaye imyenda ya gisirikare wamusanze mu murima aho yahingaga, ahagana mu ma saa mbiri zo kuri uyu wa mbere tariki 10 Mata 2017.

Abamuri hafi bavuga ko uwo muntu yamuhamagaye, akamwereka urutonde ruriho amazina ya bamwe mu barokotse n’abishwe muri Jenoside akamubaza aho baherereye, undi akamusubiza ko abenshi mu bo amubaza bishwe muri Jenoside.

Ngo yakomeje kumuhata ibibazo ageze aho amubwira ko agiye kumwica. Aramubaza ati "Ko ngiye kukwica, nkwicishe isasu cyangwa icyuma?"

Uwizeyimana yamusubije ko niba ashaka kumwica akwiye kumwicisha isasu, mu gihe akibimusubiza amutikura icyuma mu gahanga. Uwizeyimana yahise yikubita hasi, aratabaza. Wa muntu yumvise abantu bahuruye ahita ahunga.

Aya makuru turacyayabakurikiranira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 36 )

Nukuri turakwihanganisha kandihumura ubudufite ubuyobozibwiza kandi bufitubushobozi buhagije bwoguhangana nabobagizibanabi humura ntacyuzaba kandi twizeyeko reta yubumwe irakurikirana uwomugiziwanabi yafatwa akaryozwa ayomabi yakoze imana ikubehafi mama kandi humura urakira

Esther yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

ni yihangane kandi akomere imana iracyamurinze leta y’ubumwe imurengere ishake uwakoze ibyo abiryozwe kuko arashaka kudusubiza inyuma tutabikeneye

mugabe yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

Imana Imudukirize yizere kwizerabitera kunesha.

nadine yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

Uwitekamana kizumurwayi wawe kukwariwowe ushoboye kumukiz mukozehwi cyiganza cyawe gikiz Amen Retanziza nikurikirane Uwomugiziwanabi murakoz imana iramukiz.

nadine yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

niyihangane kd akomere reta ikurikirane uwo muntu nawe azahanwe bifatika

maestro yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

Njye ndakangurira umuntu wese usoma iyi comment yanjye ko yajya yibaza kandi akazirikana "Uko yumva yabaho ko nabandi babikeneye." kuko njye jya mbona iyo migirire mwiza twakwiye gutozwa kuva dusamwa kugeza dupfuye itajya yitabwaho,ibyo bizatuma Isi izarimbuka gutya.Inama ntanga nuko buri wese yajya yibaza aho yifuza gukomereza iyo atekereje ko Isi izamushirana?kandi tukibukako kwica umuntu kandi nubundi agomba kuzapfa ari ukwiyanduriza ubusa,nokwishyiraho imitwaro itari ngobwa rwose.bye,Mbifurije kunyurwa nuko twisanze kuri iy’Isi,kuko aho twavuye ntaho twahisemo.Abakunzi ba KT munyihanganire kubarambira,kuko nubu ndumva ntacyo mvuzeho.Amahoro.

Eleuthel Ndayishimiye yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

Umuntu wese umenye amakuru yerekeye uwabikoze arasabwa kuyamenyesha Polisi. Ndasaba kandi inzego zibishinzwe kongera ibihano ku muntu uhamwe na bene ibi byaha bikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mike yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

Birababaje cyane kubona umuntu azira uko yaremwe.Ariko rero ntumushakire ahandI.U wakoze ibyo yaba ari interahamwe ya FDRL mu ziri I Burundi kuko imigambi yabo ari ukwinjira mi Rwanda bagateza umutekano muke.Kandi akarere ka Rusizi niko bibasina cyane kubrerako ariho haborohera kwinjira.Kandi bamaze kubikora kenshi.Amakuru mfite nuko u Burundi bucumbikiye interahamwe 3000.Ngabo zu Rwanda murabe maso rero kuberako umwanzi ari kwirembo.

Mukombozi yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

uwomukecuru niyihangane uwomuntu akurikiranwe turizerako azafatwa

africa yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

Njye ndumva bibabaje kabsa uwo mugome ashakishwe.arko igihano cyurupfu cyazasubiyeho kweli uwishe umuntu murubwo buryo yabiteguye nawe yagapfuye.

Ally yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

Ntabwo bavuze niba ari imyenda ya rdf so please read carefully

dizo yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

Birababaje ndetse cyane, ibi ni indenga kamere, uyu mwicanyi ni igikoresho cya satani, ashakishwe ashyikirizwe ubutabera.
Uwo mubyeyi Imana ya murokoye n’ubundi iramukiza.

Kid of God yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka