Rusizi: Ihurizo ku buryo Abarundi bakoze Jenoside bazagezwa imbere ubutabera

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahangayikishijwe n’uko umubare munini w’Abarundi bakoze ubwicanyi ndengakamere barangiza bakitahira bazagezwa imbere y’ubutabera.

Bibutse kuncuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi
Bibutse kuncuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi

Iki kibazo ni kimwe mu bihangayikishije na Guverinoma y’u Rwanda, kuko mu turere twinshi twa’Amajyepfo y’u Rwanda hagiye hagaragara Abarundi bari barahahungiye bagiye bijandika muri Jenoside.

Icyo kibazo cyagaragaye mu Karere ka Ruhango na Nyanza, kandi bose nta n’umwe wafashwe ngo ashyikirizwe ubutabera.

Iki kibazo cyongeye kuzamurwa n’abatuye mu Burengerazuba, cyane cyane mu bice bya Muganza, Nyakabuye, Bugarama na Mibilizi.

Abaturage bitabiriye ku bwinshi kwibuka ku nshuro ya 24
Abaturage bitabiriye ku bwinshi kwibuka ku nshuro ya 24

Mu buhamya bwa Michel Nzigiyimana ,umwe mu barokokeye mu Murenge wa Muganza ahari hacumbitse impunzi z’Abarundi, yavuze ko interahamwe yitwa yusufu Munyakazi yari iyoboye izindi ari mu batije umurindi iyicwa ry’Abatutsi bo muri uyu murenge.

Yagize ati “ Abarundi bagize uruhare mu kwica abantu mu cyahoze ari Komine Bugarama ndetse n’ahandi henshi cyane ku buryo bavuye ino bajya no ku Kibuye, Mibirizi bajya ishangi. Ni bo batoje abantu kwica vuba doreko bageze ino muri 93.

“Baje bafite umugambi wo kwica Abatutsi kuko bavugaga ko ari bo bishe uwahoze ari Perezida wabo.”

Nzigiyimana warokotse Jenoside asaba ko abarundi bishe Abatutsi bakurikiranwa n'ubutabera aho bari
Nzigiyimana warokotse Jenoside asaba ko abarundi bishe Abatutsi bakurikiranwa n’ubutabera aho bari

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harelimana Frederic yasabye Abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru kuri Barundi bijanditse muri Jenoside, kugira ngo bakurikiranwe.

Ati “Aha twicaye mu gihe cya Jenoside hari inkambi y’impunzi. Uruhare rw’izo mpunzi z’abarundi muri Jenoside narwo tugomba kongera kubitekerezaho kugira ngo tuzirikane ko Jenoside ari icyaha ndengamipaka.

“Aho bari hose tugakomeza gutanga amakuru ku girango abo bose bakomeze bashakishwe kuko icyaha cya Jenoside kidasaza.”

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Harelimana Frederic asaba ko Abanyarwanda bakwiye gutanga amakuru ku barundi bakoze Jenoside kugira ngo bakurikiranwe
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harelimana Frederic asaba ko Abanyarwanda bakwiye gutanga amakuru ku barundi bakoze Jenoside kugira ngo bakurikiranwe

Munyantwali Alphonse, Guverineri w’intara y’Uburengerazuba yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guharanira ko abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakikidegembya mu bihugu bitandukanye bakurikiranwa bakabihanirwa.

Ati “Ni byo Leta y’u Rwanda ikomeza kubwira amahanga. Niba umuntu utamwohereje ngo acibwe urubanza akurikiranwe mu Rwanda, wowe mucire urubanza aho uri. Ni icyo twese dusaba hakaba ubufatanye mu butabera ntanubwo tuzareka gukomeza kubikurikirana.”

Urwibutso rwa Genocide rwa Muganza rwonyine rushyinguyemo imibiri 242. Ariko abarokokeye mu kibaya cya Bugarama bavuga ko hari indi mibiri itaramenyekanye yajugunywe mu migezi ya Rusizi na Rubyiro.

Impunzi z’abarundi zivugwa mu kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi zageze mu kibaya cya Bugarama mu 1993 ziza gusubira iwabo nyuma ya Jenoside.

Abayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba bacana urumuri rw'icyizere
Abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba bacana urumuri rw’icyizere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nikokobirakwiye niharebwe ukunku abobarunda bafatwa bagashyikiriswa ubutabera

turikumana devidi yanditse ku itariki ya: 9-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka