PSF izubakira imiryango irenga 100 mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Urugaga rwabikorera(PSF) rwatangaje ko rugiye kubakira no kuremera ingo zirenga 100 mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abagize urugaga rw'abikorera mu Mujyi wa Kigali bakoze urugendo rwo kwibuka kuri uyu wa mbere; kuva ku Muhima kugera ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi
Abagize urugaga rw’abikorera mu Mujyi wa Kigali bakoze urugendo rwo kwibuka kuri uyu wa mbere; kuva ku Muhima kugera ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Gahunda yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye izaba ngarukamwaka, nkuko byatangajwe nubuyobozi bwa PSF ku rwego rwIgihugu.

Bimwe mu bizakorwa na PSF muri iki gihe cyo#kwibuka24, harimo kubakira imiryango 100 amazu agezweho asimbura ashaje mu mudugudu wa Rugerero, mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu.

Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri PSF akaba ari nawe uhuza ibikorwa byo kwibuka, Mutagoma Felix yatangarije Kigali today ko ku wa kane tariki 12/4/2018 ari bwo bazatangira kubaka ayo mazu.

Yagize ati"Tuzafatanya nUbuyobozi bwakarere ka Rubavu kubakira imiryango 100 amazu 50 agezweho; buri nzu ikaba yubatswe ku buryo ijyamo imiryango ibiri.

Tuzakora ibishoboka kugira ngo ayo mazu azatahwe mbere yuko iyi minsi 100 yo kwibuka irangira; tuzagenda tunabashyiriye nibiribwa nibindi bikoresho."

Umuyobozi wa PSF, Robert Bafakurera yunamiye abari abikorera bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi
Umuyobozi wa PSF, Robert Bafakurera yunamiye abari abikorera bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Urugaga PSF kandi rurateganya gusura no gufasha imiryango inyuranye hirya no hino mu gihugu, harimo urubyiruko rwarokotse Jenoside rutuye mu nzu izwi nka One dollar Campaign.

Umuyobozi wa PSF mu Mujyi wa Kigali, Bitwayiki André avuga ko buri ntara yateguye igikorwa cyo kwibuka kandi ikaba igomba kugira itsinda rifasha abarokotse Jenoside kubona ibyibanze mu buzima bwabo.

Ati"Twe nkabikorera bi Kigali, uretse gusura abana baba muri One dollar Campaign, tuzubakira numuryango umwe ufite ikibazo cyo kutagira aho kuba."

Ubuyobozi bwa PSF buvuga ko bukirimo gutegura ingengo yimari na gahunda yibikorwa byo kwibuka no gufasha abarokotse Jenoside muri buri ntara.

Umuyobozi wa PSF, Robert Bafakurera yunamiye abari abikorera bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi
Umuyobozi wa PSF, Robert Bafakurera yunamiye abari abikorera bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Igikorwa cya mbere PSF mu mujyi wa Kigali ivuga ko kiyihesha icyizere cyo kuzagera ku musaruro ufatika, ngo cyari icyurugendo rwakozwe nabanyamuryango bayo baturutse ku Muhima berekeza ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka