Perezida Lungu yashenguwe n’aho politiki y’ubukoloni yagejeje u Rwanda
Perezida Edgar Lungu wa Zambia uri mu ruzinduko mu Rwanda, yafashe akanya asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kugira ngo yirebere amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Lungu yatemberejwe ibice bigize uru rwibutso, anasobanurirwa amateka atandukanye y’u Rwanda kuva ku gihe cy’ubukoloni no kugeza muri Jenoside.
Mu butumwa yageneye uru rwibutso, yavuze ko yababajwe n’aho politiki y’ubukoloni muri Afurika yo "Gucamo abaturage ibice kugira ngo ubayobore" yagejeje u Rwanda.
Yagize ati "Dufite byinshi twakwigira aha nk’Abanyafurika. Ntidukwiye gukomeza kwemera gucibwamo ibice. Nta n’ubwo dukwiye gukomeza guhanga amaso amahanga, ahubwo dushikame ku Bunyafurika."
Perezida Lungu ari mu Rwanda kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018. Ari busure n’igice cyagenewe inganda giherereye i Masoro, mbere yo gusangira ku meza na Perezida Kagame ku mugoroba.
Ari mu Rwanda mu rwego rw’imibanire hagati y’u Rwanda n’igihugu cye, n’ubundi isanzwe ihagaze neza.
Inkuru zijyanye na: Perezida Edgar Lungu
- U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye - Perezida Kagame
- Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Zambia Perezida Edgar Lungu
- C&H yahaye impano Perezida Edgar Lungu azibukiraho ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda
- Abanyarwanda n’Abanya-Zambia bunze ubumwe - Perezida Kagame
- Perezida Lungu wa Zambia yunamiye abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Perezida Lungu yamaze kugera mu Rwanda
- Perezida wa Zambia Edgar Lungu araza mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
- Umubano ushingiye ku bucuruzi hagati ya Zambia n’u Rwanda ugiye kongerwamo ingufu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|