Nyuma y’imyaka 24, UN ihaye agaciro Abatutsi bazize Jenoside

Umuryango w’Abibumbye (UN) wemeje ko imvugo izajya ikoreshwa ari “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994”, aho kuba “Jenoside yo mu Rwanda” nkuko byari bisanzwe.

Tariki ya 7 Mata, yemejwe na UN ko ari umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Tariki ya 7 Mata, yemejwe na UN ko ari umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

UN ibitangaje nyuma y’imyaka 15 Leta y’u Rwanda isaba UN guhindura iyo mvugo kuko yapfobyaga Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2018, ni bwo inama rusange ya UN yafashe icyemezo cy’uko tariki 7 Mata itazongera kwitwa “Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yo mu Rwanda yabaye 1994 ”, ahubwo uzajya witwa “Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”

Ku ruhande rw’u Rwanda byafashwe nk’intambwe ikomeye UN iteye mu guha agaciro Abatutsi barenga miliyoni bazize iyi Jenoside yabaye mu minsi 100.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, abinyujije kuri Twitter, yahise agira ati “Iki ni icyemezo cy’ingenzi Umuryango w’Abibumbye wafashe.”

Mu itangazo UN yashyize ahagaragara kandi yemeje ko mbere y’uko ifata umwanzuro wo gukosora iyo nyito, hari hagiye habaho ubuvugizi busaba ko ihindurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ukuri guca muziko ntigushye.bigiraga ibikise ko nubundi batari bayobewe ukuri.twubake igihugucyacu ntituzibagirwe aho cyavuye.

Sizeri o yanditse ku itariki ya: 30-01-2018  →  Musubize

ubundi se kera kose bigiraga ibiki?

alpha yanditse ku itariki ya: 28-01-2018  →  Musubize

Nuko nuko rwose ubundi se bigiraga ibiki?

teta yanditse ku itariki ya: 27-01-2018  →  Musubize

Dushimiye UN cyane. dukomeje kubasaba kugira uruhare mukomora /gukomeza imitima y’abanyarwanda kuko Genocide yakorewe abatutsi yakomerekeje imitima yabenshi.

lmmaculée USABINEMA yanditse ku itariki ya: 27-01-2018  →  Musubize

Erega kuva cyera barijijishaga,gusa Imana Ishimwe yo ibemeje ukuri mu mutima yabo, nabandi bagifite ipyobya muribo ndahamya neza ko badatekanye imitima yabo ikibashinja, rero ntibikwiyeko abantu bahakana ukuri kdi tuzi neza ko Abatutsi barenga million bazize Genocide.

Chris yanditse ku itariki ya: 27-01-2018  →  Musubize

Twishimiye intambwe tumaze kugeraho nka banyarwanda

alias yanditse ku itariki ya: 27-01-2018  →  Musubize

Byaratinze. Ni byiza ko bageze aho bakumva ko ibyabaye byitwa uko bigomba kwitwa ntibayitirire utubyiniriro umugani wa Kizito akiri muzima. Nobagene n’ibihano by’abatazabyubahiriza. Si byo se? Ni cyo cyifuzo cyanjye.

Sagihanga yanditse ku itariki ya: 26-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka