Nyarubuye: Abatutsi baricwaga bakaribwa amaraso yabo agashyirwa mu mivure

Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, i Nyarubuye mu karere ka Kirehe ni hamwe mu hiciwe abatutsi benshi bicwa bashinyagurirwa birenze.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye

Ubwo abayobozi barimo Prof Sam Rugege Perezida w’urukiko rw’ikirenga na Mukeshimana Geraldine, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi basuraga urwibutso rwa Nyarubuye, kuri uyu wa 8 Mata 2017, basobanuriwe amateka mabi yaharanze.

Nyirakamana Florentine umukozi wa CNLG ukorera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye, yagaragaje bimwe mu bikoresho byifashishwaga mu kwica abatutsi.

Nyirakamana yagize ati“murabona iyi mivure ni iyakoreshwaga mbere ya Jenoside benga ibitoki,ariko abicanyi niyo bakoreshaga batega amaraso ubwo bicaga abatutsi, ngo barebe uko amaraso yabo asa”.

Muri urwo rwibutso kandi habitsemo n’ibindi bimenyetso by’amateka y’ubwicanyi bwahabereye nk’amafuru,ibisongo,amafuni,imashini zisya inyama byifashishwaga n’abicanyi nkuko Nyirakamana akomeza abivuga.

Imivure nayo yarakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye
Imivure nayo yarakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye

Ati “murabona ibi bisongo,nibyo bajombaga abana b’abakobwa,iyi furu niyo botsagaho inyama z’imyijima n’imitima y’abatutsi babaga bamaze kwica, bakarya.

Hari n’akuma bifashishaga basya urusenda rwo kunyanyagiza mu mirambo ngo barebe ko hari ugihumeka,bagahita bamuhuhura”.

Iyo furu ngo n'iyo botsagamo imyijima n'imitima y'Abatutsi babaga bamaze kwica
Iyo furu ngo n’iyo botsagamo imyijima n’imitima y’Abatutsi babaga bamaze kwica

Mukanoheri Theopiste warokokeye i Nyarubuye ubwo yari yahungiye muri Paruwasi Gatorika ya Nyarubuye yiciwemo abatutsi benshi m’ubuhamya bwe avuga ko bahungiye muri Kiriziya bimwira ko ho ntawe utinyuka kuhicira.

Nkuko yakomeje abivuga ngo nubwo bahungiye mu nzu y’Imana ntibyabujije abicanyi kubasangamo kuko bahise bayikubitamo ama gerenade hatikiriramo Abatutsi benshi.

Kuri kirizi ya ya Nyarubuye habaga ishusho nini ya Yezu, nayo yaratemaguwe bayiziza ko ngo ifite isura y’Abatutsi.

Ishusho ya Yezu barayitemye bayiziza ko ngo isa n'Abatutsi
Ishusho ya Yezu barayitemye bayiziza ko ngo isa n’Abatutsi

Prof Sam Rugege Perezida mu ijambo rye,yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside birinda uwariwe wese wabazanamo ivangura ari naryo ryakuruye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yibukije kandi abaturage ko bagomba gufata neza urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye.

Ati“uretse no kuba uru rwibutso rubitse abacu tukabona aho tubibukira,hari n’umwihariko wo kugaragaza amateka twanyuzemo kugira ngo abavutse nyuma ya Jenoside ndetse n’abanyamahanga bamenye ubyabaye muri uru Rwanda,bibabere isomo”.

Perezida w'urukiko rw'ikirenga Prof Sam Rugege ubwo yasuraga urwibutso rwa Nyarubuye
Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof Sam Rugege ubwo yasuraga urwibutso rwa Nyarubuye

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rwatashywe k’umugaragaro muri 2016, ruruhukiyemo imibiri 57387 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Reka mbabwiere ko izina ryabbo cyangwa ntera twabitirira ,ntawo yari yabaho, ntiwayibona.Kuko inyamaswa ntipfa kwica no yoneere, yice ,ikomeze yice kuko yicira inzara . Iyo ihaze iraruhuka. Mbwira lero umuntu wica umunsi wose ,icyumweru, ukwezi 2,3...akarya, akaryama!bugcya agasubira......Uwo se wamwita nde? Nta bunyamaswa . Ahubwo NIIBYONTAZI NKA ROBOTS MAL PROGRAMMES. TUZASHYRE LERO IMBERE YA ZA MORGUES?

Muhutu Mututsi yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

mubyukuri nkatwe rubyiroko twagakwiye kwishirahamwe tukarwanya igengabitekerezo Burundu amacakubiri ibitekerezo bibi nibindibyose byadusubiza mwicuraburindi bikatuva mu mitwe yacu tugatwika burundu ahasigaye tukubaka urwatubyaye tukimika urukundo mu mitima yacu dusigasira ibyo tumaze kugeraho erega tukabwira nabarihanze ngo nimutahe murwababyaye kuko hanze ntakiza kibayo murakoze.

mugwaneza felix yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Oya rwose oya oya oya mujye mutinya Imana kandi mwirinde ikibagusha kubera amaco y’inda. Simpakana ko hataguye abantu ariko imivure irimo amaraso? Brochettes z’imitima? Samosa z’inyama z’abantu? Iriya furu se nayo barayiteruraga? Tujye dushyira mugaciro. Simbyemeye ndabihakanye kandi ni naho navukiye ndacyanahatuye.
Mureke amakabya nkuru kandi mutinye Imana

Kabutura yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Oya rwose oya oya oya mujye mutinya Imana kandi mwirinde ikibagusha kubera amaco y’inda. Simpakana ko hataguye abantu ariko imivure irimo amaraso? Brochettes z’imitima? Samosa z’inyama z’abantu? Iriya furu se nayo barayiteruraga? Tujye dushyira mugaciro. Simbyemeye ndabihakanye kandi ni naho navukiye ndacyanahatuye.
Mureke amakabya nkuru kandi mutinye Imana

Kabutura yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Mbega, ko birenze ukwemera? Abantu ni uku bameze? Umuntu arya undi muntu pe? Satani isumba izindi yari yateye u Rwanda.

Gitonga yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Ndatangaye numvishe byinshi ibi byo nagagangare about nibisimba

uwineza yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

mubigaragara ikiremwamuntu kiriya gihe satani yari yaragihinduye nk’inyamaswa! Gusa duharanire ko bitazongera kubaho ukundi kuko na kayini yica Abeli Imana yamubajije aho murumuna we ari avugako atari umurinzi wa murumuna we natwe dusabe Imana uwo mutima wa kayini, ucibwe mu banyarwnda bose twese dufashanye nk’abavandimwe dufite imitima itishishana kugira natwe tuzagere mu ijuru, aho tuzahurira n’abacu twabuze tukabana bitazongera gutandukana

Japhet yanditse ku itariki ya: 9-04-2017  →  Musubize

Aha twari dukwiye kuhakura isomo rikomeye:

1. Abishe izi nzirakarengane bungutse iki?
2. Ese uwabikoze ariwe bihindukiriye, yabyifatamo ate? Yasaba imbabazi kandi nawe ntazo yatanze?
3. Abiciwe bafite intimba, ikiniga n’agahinda bakeneye guhozwa no guhumurizwa.
4. Twese abanyarwanda duhagurukire kurwanya burundu ingengabitekerezo ya Jenoside

Sabimbabazi yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

Ariko abo si abantu ahubwo ni ibisimba uwabinyereka ngo mbibaze icyo byungutse mukwica urubozo inzirakarengane zingana kuriya. Mana uzabacire urubakwiye kuko twe ntago twabona ikibakwiriye kandi uruhurire mumahoro abacu batikiriye muri genocide.

jeannine yanditse ku itariki ya: 9-04-2017  →  Musubize

Ariko abo si abantu ahubwo ni ibisimba uwabinyereka ngo mbibaze icyo byungutse mukwica urubozo inzirakarengane zingana kuriya. Mana uzabacire urubakwiye kuko twe ntago twabona ikibakwiriye kandi uruhurire mumahoro abacu batikiriye muri genocide.

jeannine yanditse ku itariki ya: 9-04-2017  →  Musubize

MWAKWIBESHYA KO ARI ABANTU. NYAMARA NINYAMASWA KURYA ABANTU, INDAYO, BARAYIBAROZE, REKA BARYE, NIBITARIBWA!

lg yanditse ku itariki ya: 9-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka