Nyamasheke: Urusengero barokokeyemo baracyarwikangamo interahamwe

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komine Rwamatamu ubu ni mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko bazinutswe urusengero rw’Abadivantisiti rwaguyemo imbaga y’Abatutsi, bagasaba ko rwaba ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside muri aka gace.

Abarokokeye muri uru rusengero bavuga ko iyo barugezemo bikanga interahamwe nk'uko byari bimeze muri Jenoside
Abarokokeye muri uru rusengero bavuga ko iyo barugezemo bikanga interahamwe nk’uko byari bimeze muri Jenoside

Bamwe muri aba baturage basobanura ko uru rusengero bakirusengeramo ariko ngo baba barikurangiza umuhango w’idini kuko iyo bari mu materaniro, aho kugirango bakurikire inyigisho ahubwo ngo bahita babona ukuntu interahamwe zarwinjiyemo zigatemagura abantu bari gusenga Imana ngo ibakize.

Rusanganwa Dieudonne ati” Hari umugabo wavukaga Nyagahinga yarari gutera indirimombo yo mubadive ya 86 baramurashe aragwa. Ruriya rusengero rwaguyemo abantu hagati y’ibihumbi 5000 na 6000, umuntu ajyayo nka rimwe mu mezi atatu cyangwa ane ngenda, kandi ndenda nta mutima wo gusenga mfite.”

Kayinamura Come yungamo ati” Nk’uko twumvise n’ahandi adivantisite bo ku mugonero babikoze natwe turasaba ko ruriya rusengero rwagirwa urwubutso. Amateka y’uru rusengero aramutse atanditswe ngo abana bazayamenye twaba duhombye.”

Depite Kankera Marie Josee, avuga ko bagiye gutekereza ku icyifuzo cy'abarokokeye mucyahoze ari Rwamatamu
Depite Kankera Marie Josee, avuga ko bagiye gutekereza ku icyifuzo cy’abarokokeye mucyahoze ari Rwamatamu

Depite Kankera Marie Josee, avuga ko icyifuzo cy’abarokokeye muri uru rusengero kigiye gutekerezwaho cyane ko biramutse binakozwe atariho hambere byaba bibaye.

Yagize ati” Birumvikana iyo ugeze ahantu wagiriye akaga ntabwo byakunda ko ayo mashusho y’ibyo wahakorewe atabura kugaruka. kuba urusengero rwahindurwamo urwibutso cyangwa hagashyirwa ikimenyetso numva ari ikintu cyakomeza kuganirwaho bakareba buryo ki abantu babikora.”

Kuri iyi ncuro ya 24 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyinguwe imibiri 336 harimo 308 yimuwe aho yarishyinguye mu ngo z’abaturage na 28 yagiye iboneka mu mirima y’abaturage. Kugeza ubu urwibutso rwa Rwamatamu rukaba rushyinguwemo imibiri 66.450 yabazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hanashyinguwe n'imibiri yatoraguwe hirya no hino mu ngo z'abaturage
Hanashyinguwe n’imibiri yatoraguwe hirya no hino mu ngo z’abaturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka