Nyamagabe: Inshike zabaga mu nzu zangiritse zasaniwe

Bamwe mu nshike zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, babaga mu nzu zangiritse basaniwe amazu n’abakozi b’ibitaro bya Kigeme muri Nyamagabe.

Florida yashimye Ibitaro bya Kigeme batekereje kubasanira amazu.
Florida yashimye Ibitaro bya Kigeme batekereje kubasanira amazu.

Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Kamena 2016, mbere y’urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 22 abari abakozi, abarwayi n’abarwaza b’ibitaro bya Kigeme, abahakora ubu basuye inshike basaniye amazu yari yarangiritse

Florida Mukagashumba umwe mu nshike eshatu zasaniwe amazu atangaza ko inzu yabagamo iyo atabona abaterankunga yari kumugwaho kuko yari yarangiritse cyane.

Yagize ati “Inzu nabagamo yari icyondo, nturuzi uriya musarani uko umeze ibiti byari hanze, habanza abaturage kumfasha bashyiraho icyondo, ariko uri hanze akakubona uri munzu, ntako narimeze gusa nshima Imana yo mw’ijuru.”

Therese Nyiragaju nawe inzu ye yinjiragamo amazi akorerwa rigori ashyirirwa n’isima mu nzu bituma nzu he haboneka isuku.

Abakozi b'ibitaro bya Kigeme n'abafatanyabikorwa babo bakoze urugendo rwo kwibuka abari abakozi, abarwayi n'abarwaza baguye ku Kigeme.
Abakozi b’ibitaro bya Kigeme n’abafatanyabikorwa babo bakoze urugendo rwo kwibuka abari abakozi, abarwayi n’abarwaza baguye ku Kigeme.

Ati “Nta sima yarimo imbere n’aka karangi, ubu ubuzima bwarushijeho kuba bwiza ubu ndashimira Imana, nukuri barakoze kudufasha.”

Iyi akaba ari gahunda abakozi b’ibitaro bya Kigeme biyemeje yo kujya bita ku bacitse ku icumu batishoboye haherewe cyane cyane ku nshike zitagira uzifasha.

Umuyobozi n’umuganga mukuru mu bitaro bya Kigeme Dr. Ephrem Nzabonima yatangaje ko abakozi b’ibitaro biyemeje kwitanga kugira ngo hafashwe abacitse ku icumu babaye kurusha abandi babifashijwemo n’ubuyobozi.

Ati “Tubifashijwemo n’ubuyobozi bw’ibanze na komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside, baturebera ababaye cyane duhereye ku nshike, noneho tukabarura amafaranga buri mukozi atanga uko yishoboye kikaba n’igikorwa ngarukamwaka dukora mu bihe byo kwibuka.”

Ibikorwa byo gusana aya mazu y’inshike, byaratwaye agera kuri miliyoni 1,7Frw. Uko ubushobozi buzakomeza kuboneka n’abandi bakazafashwa, nk’uko babyiyemeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka