Nyamagabe: Incike zanyuzwe n’ubufasha zahawe n’abagore bo ku Kimisagara

Abakecuru b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Nyamagabe bavuga ko banezerwa n’uko batakiyumva nk’incike kuko bafite igihugu nk’umuryango wababyariye abana babitaho.

Nyiramajangwe Annonciatta (wambaye ubururu) umwe mu ncike zahawe ubufasha
Nyiramajangwe Annonciatta (wambaye ubururu) umwe mu ncike zahawe ubufasha

Babitangaje nyuma y’uko abagize inama y’igihugu y’abagore mu Kagari ka Kimisagara ko mu Mujyi wa Kigali, basuye abakecuru batatu b’incike za Jenoside bo mu Murenge wa Gasaka tariki ya 21 Gicurasi 2017.

Izo ncike zahawe ibikoresho birimo ibiribwa,ibikoresho by’isuku birimo isabune n’ibahasha irimo amafaranga atatangajwe umubare, baguramo icyo bakeneye.

Nyiranjangwe Annonciata, uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 65 na 70 y’amavuko, ahamya ko n’ubwo babuze imiryango yabo bagifite igihugu nk’umuryango.

Agira ati “Mbyakiriye neza n’umutima mwiza. Baramfashije. Imana ikoresha abayo. Nzamesa umwenda, nkarabe, njye no gusenga. Tubikorerwa n’Imana kuko yadusigaje. Aba bana baradufashije. Ni abana bacu,ntituri twenyine.”

Nyiranzikwesa Euphrasie, ufite imyaka iri hagati ya 70 na 80 y’amavuko, yanejejwe n’ubwo bufasha maze atera indirimo ko inkuru nziza n’amahoro bitashye iwe.

Niyongabo Joyeuse, uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Kagari ka Kimisagara, avuga ko ibyo bakoze babikoreye kwereka urukundo ababyeyi babo basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Ni ababyeyi b’incike badafite abana kandi bari babafite,badafite abagabo kandi bari babafite. Kubaremera ni ukubereka ko turi kumwe. Natwe n’ubwo twasigaye, twarakuze tugomba kwibuka bariya babyeyi.”

Niyongabo Joyeuse, ushinzwe inama y'igihugu y'abagore mu kagari ka Kimisagara mu mujyi wa Kigali
Niyongabo Joyeuse, ushinzwe inama y’igihugu y’abagore mu kagari ka Kimisagara mu mujyi wa Kigali

Uwayezu Wilson ukurikirana ibikorwa by’Ikigega cya Leta gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) i Nyamagabe avuga ko banyuzwe n’igikorwa bakorewe n’abagore bo ku Kimisagara.

Agira ati “N’ubwo tubita incike,ibi bikorwa, bituma bagera no ku rwego rwo kutubwira bati ntitukiri incike. Turabafite aba babyeyi badusuye,urubyiruko,dufite abaduhora hafi bakagira iby’ibanze badufasha umunsi ku wundi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka