Ntibari bazi ko bakongera kubana n’abo badahuje ubwoko

Umuryango SEVOTA ukorera muri Kirehe wahuguye unafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, babasha kubana neza n’abo bavugaga ko badahuje amoko, ndetse hari n’abashakanye kandi ngo babanye neza.

Abavuwe ibikomere n'Umuryango SEVOTA basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abavuwe ibikomere n’Umuryango SEVOTA basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Babitangaje ubwo bamwe mu bari mu matsinda akorana n’uyu muryango basuraga igicumbi cy’Intwari n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Benshi muri bo bivugira ko ari ubwa mbere basuye aho hantu habitse amateka y’igihugu, bakavuga ko hari ibyo babonye bigiye kubongerera mu mibanire yabo.

Mukanirora Florence wo mu murenge wa Gatore, avuga ko nyuma yo kurokoka Jenoside yahuye n’ibibazo byari bishingiye ku mugabo yashatse ariko ubu ngo byararangiye.

Agira ati “Nyuma yo kurokoka Jenoside nashatse umugabo tudahuje ikibazo, ntangira gutereranwa n’abandi barokotse. Icyanshenguraga cyane ni uko n’ibyagenerwaga abacitse ku icumu ntabihabwaga, ngahora hagati nk’ururimi, nkumva ntaho ndi ngahorana agahinda”.

Arongera ati “SEVOTA ni yo yaje iratwegeranya, iduhugurira hamwe ari abarokotse n’abatarahigwaga, ubu tubanye neza nta rwikekwe.”

Abomowe ibikomere na SEVOTA basuye igicumbi cy'Intwari babwira byinshi ku ntwari zigicumbitsemo
Abomowe ibikomere na SEVOTA basuye igicumbi cy’Intwari babwira byinshi ku ntwari zigicumbitsemo

Mugenzi we Mukadusabe Giselle wavutse ku babyeyi batari bahuje amoko nk’uko abyivugira, agaruka ku bibazo yagiye ahura na byo kuva mbere ya Jenoside.

Ati “Mbere ya Jenoside gato ubwo Abatutsi batangiraga gutotezwa, papa na we yaratotejwe cyane kuko yari yarashatse Umututsikazi kandi adashaka kumutanga ngo bamwice, tugahozwa ku nkeke. Muri Jenoside baraduteye kenshi ariko by’amahirwe ntawapfuye”.

Arongera ati “Nyuma ya Jenoside na bwo nahoranaga agahinda kuko abarokotse ntibanyibonagamo n’abandi bikaba uko bituma mbura n’uko niga. Icyakora SEVOTA yamfashije kwiyakira, urukundo nari narabuze muri icyo gihe ndarubona, ubu ni amahoro”.

Muhawenimana Vestine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gatore, yemeza ko ibikorwa by’uyo muryango byagabanyije amakimbirane.

Ati “Nyuma ya Jenoside kugeza muri 2006, twahoranaga ibibazo by’urudaca hagati y’abashakanye umwe yarahigwaga undi atarahigwaga, imiryango yabo na yo ntiyumvikane.

SEVOTA rero yabidufashijemo kubera inyigisho no kubafashiriza hamwe none ubu amakimbirane yaragabanutse cyane”.

Yongeraho ko imiryango yigishijwe ari yo ibafasha gukangurira iyindi ubumwe n’ubwiyunge ku buryo ubu ngo nta bibazo bikiharangwa.

Muhawenimana Vestine avuga SEVOTA yabagabanyirije ibibazo by'amakimbirane ashingiye ku moko mu miryango
Muhawenimana Vestine avuga SEVOTA yabagabanyirije ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku moko mu miryango

Mutsobekazi Philomène wari uhagarariye SEVOTA avuga ko intego yabo ari uko buri muntu yagira amahoro.

Ati “Intego yacu ni uko buri mugenerwabikorwa agira amahoro muri we ndetse na we akaba umutangamahoro. Ibyo twabashije kugeraho byaturutse mu mbaraga nyinshi twakoresheje kandi tuzabikomeza”.

Umuryango SEVOTA wagiyeho ufite intego yo kwita ku bana bavutse ku babyeyi basambanyijwe mu gihe cya Jenoside kuko ngo byagaragaye ko bari bafite ibibazo bikomeye byo kutakirwa mu muryango.

Uyu muryango wagiye wagura ibikorwa ugera no ku bandi bafite ibibazo binyuranye.

Mutsobekazi avuga ko icyo bagamije ari uko buri muntu agira amahoro akaba n'umutangamahoro
Mutsobekazi avuga ko icyo bagamije ari uko buri muntu agira amahoro akaba n’umutangamahoro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka