Ntamuhanga warokoye Abatutsi benshi i Rubavu yituwe

Ntamuhanga Yusufu ukomoka mu Karere ka Rubavu yashimiwe kuba yararokoye abantu benshi barimo na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance.

Ntamuhanga yituwe inka y'Ineza kubera kurokora Abatutsi muri Jenoside
Ntamuhanga yituwe inka y’Ineza kubera kurokora Abatutsi muri Jenoside

Ntamuhanga utuye mu Karere ka Rubavu yashimiwe kuba yaratanze ibyo atunze kugira ngo akize anahungishe Abatutsi muri Jenoside yabakorerwaga mu 1994.

Ubuyobozi bwa GAERG bwamushyikirije inka y’Ineza nk’ishimwe ryo gukiza Abatutsi 25 bari mu kaga akabohereza i Goma.

Ntamuhanga avuga ko mu gihe cya Jenoside yari afite amafaranga ariko umutima wo gukiza Abatutsi ngo yawukuye ku burere yahawe n’ababyeyi bikiyongeraho no kwanga akarengane.

Yagize ati “Ndi umusilamu kandi mu byo twigishwa no kugira urukundo birimo. Ahandi nakuye imbaraga zo kwitangira abarimo bahigwa ni uburere nahawe n’ababyeyi batureze batubuza kugira nabi.”

Ntamuhanga avuga ko yatanze amafaranga menshi kuri Minisitiri Nyirasafari kugira ngo ashobore kumuhungisha muri Congo.

Icyo gihe ngo hari uwamubwiye ko hari abakobwa babiri bihishe mu rwina rw’ibitoki kandi bari buze kwicwa nibadahungishwa.

Ati “Hari mu masaha ya saa tanu, nagiye kubareba barabanyereka, nsanga bihishe bari mu buzima bubabaje cyane, mbabwira ko ntacyo nabafasha ku manywa, ahubwo ko ngiye gusenga Imana kugira ngo igire icyo imfasha.

“Nabaguriye amata na capati, ubundi njya gusenga. Saa Kumi ni bwo nagarutse kubareba mbashyira muri boot mu modoka inyuma ndafunga. Mvuga ko ntawe urabakuramo kereka anyishe.”

Ntamuhanga yabakuye ku rusengero rwa ADEPR batangira kugenda ashaka uko yabacikisha. Bageze kuri bariyeri ya mbere yari imbere y’urusengero rw’abadivantisiti n’ishuri rya TTC Gacuba, interahamwe yahasanze zimusaba gufungura imodoka ngo barebe abarimo.

Yababeshye ko yataye imfunguzo z’aho (muri Boot) ariko abonye bakomeje gutsimbarara abaha ibihumbi 20Frw.

Avuga ko yageze imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi na ho ahasanga iyindi bariyeri y’uwitwa ‘Mabuye’, nayo iramugora ariko ahatanga ibihumbi 60Frw kugira ngo bamurekure.

Abagejeje ku mupaka aho yari yateguye abapolisi b’u Rwanda na Congo bagombaga kubareka bakambuka yongeye gutanga ibindi bihumbi 100 bashobora kwambuka.

Ntamuhanga avuga ko atibuka abantu yashoboye gukiza kuko uwo yamenye wari mukaga abishoboye kumufasha kwambuka yabikoze. Avuga kandi ko ashobora kuba yaratanze abarirwa mu bihumbi 600Frw arokora abantu.

Mubo Ntamuhanga yakijije harimo Mukaneza Marianne, uyu mubyeyi w’abana bane. Avuga ko ubwo umugabo we yari amaze kwicwa no gusenyerwa, bamushoreye kujya kumwica Ntamuhanga akamusaba akamujyana iwe kugeza amuhungishije.

Ati “Ntitwari tuziranye cyane, gusa yangiriye impuhwe nyuma y’uko umugabo wanjye yishwe ngasenyerwa n’ibyanjye bigasahurwa. Yanjyanye iwe n’abana banjye bane n’umuvandimwe agerageza kunyitaho, hashize iminsi anyambutsa muri Congo kandi akomeza kunyitaho kuko nta kintu nari mfite.”

Mukaneza avuga ko Ntamuhanga amufata nk’umuvandimwe n’umubyeyi kuko yakoze ibyo benshi batarimo gukora.

Ati “Mufata nk’umuvandimwe, mufata nk’umubyeyi kuko yakoze ibikorwa bigoye, yaritanze, atanga n’umutungo ,we kugira ngo akize ubuzima bwacu, mu gihe abandi badusahuraga ibyo dutunze bakatwambura n’ubuzima.”

Gukiza Abatutsi byamushyize mu mazi abira n’umuryango we

Ntamuhanga ahagararanye n'umwe mu bo yarokoye muri Jenoside
Ntamuhanga ahagararanye n’umwe mu bo yarokoye muri Jenoside

Ntamuhanga avuga ko nubwo yahungishaga abantu abohereza muri Congo yakomezaga kubakurikirana. Byanatumye akomeza gukurikirana Mukaneza wari wagiye nta myenda afite.

Ati “Nari umucuruzi wibera ku mangazini, naho umudamu wanjye akaba mu rugo, ubwo yohererezaga Mukaneza imyenda, yashyizemo akandiko amubaza niba ibyo amwandikira bimugeraho.

“Interahamwe ziza kubifata basaba umunyonzi kuvuga uwabimuhaye maze bajya iwanjye bahatera hejuru n’umugore wanjye baramwicaza.”

Interahamwe zamujyanye ku mwica n’umuryango we ariko akaza kwigura amafaranga ibihumbi 300 ariko ntibyamuca intege zo gukiza abarimo bahigwa.

Ineza yakoze yaramugarukiye

Iyo muganiriye, akubwira ko umutungo afite ari muke ugereranyije n’uwo yari afite mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Natanze amafaranga menshi ariko nishimira ko abo nakijije ubu turi inshuti. Bakora ibirori bakantumira, nanjye nabikora nkabatumira, nishimira ko batambuwe ubuzima bazira amaherere.”

Ntamuhanga avuga ko bimutera ishema kuba ibikorwa yakoze abikuye ku mutima hari ababifata nk’ubutwari ndetse hakaba hari n’ababiheraho bakamugirira neza.

Ati “Jenoside ikirangira narahunze nk’abandi ibyanjye biratikira. Nagarutse mu Rwanda nta bushobozi kugeza naho ntangiye gukorera abandi mbatwarira ibinyabiziga, cyakora ibikorwa nakoze hari abo byagezeho bangirira neza nshobora kongera kubona ubuzima.”

Ntamuhanga avuga ko bamwe mu bagezweho n’ibikorwa yakoze ari Gen Maj Mubaraka Muganga wahise amuha imodoka ayimugurije, agenda ayishyura gahoro gahoro ashobora kongera kugira ubuzima.

GAERG itanze inka y’Ineza mu cyumweru ikoramo ibikorwa bitandukanye birimo kubakira, gusana, kubakira uturima tw’igikoni n’imiganda ikorerwa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye no gusukura inzibutso zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni icyumweru cyatangiye tariki 30 Werurwe 2018 mu karere ka Nyanza kikazarangirira mu karere ka Nyagatare tariki 5 Mata 2018. Ni ibikorwa bijyanye no gutegura Abanyarwanda kwinjira mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Uwomugabo ndamushimiye cyane yakoze igikorwa cyurukundo kivugwa mugitabo cya biblia murisamweri wa1 harimo urukundo rwadawidi na yonatani narwo rwabaye mu gihe kigoye nkanibutsa bagenz bange ko bakwiriye kwirinda ivangura iryo ariryose kandi birinde ababashuka mungesombi becouse they are rwandan future on other side iam very thanks this man God BLESS HIM WITH HIS FAMILY

Niyonsenga olivier yanditse ku itariki ya: 15-06-2020  →  Musubize

mwadufasha mukaduha number ya Ntamuhanga

akaga Nzavuga yanditse ku itariki ya: 6-04-2018  →  Musubize

nizereko ko Rusesabagina yasomye iyi nkuru akumva umugabo uhamye urwana kubarenga atari kubara amakrito ya ya mayonaise ni firiti ziri muri frigo nubwo ntakuziwa mugabo w kurinjye uri intwari yibihe byose naho ibintu nibishakwa uzabona ibindi
thanks Ntamuhanga we

kay yanditse ku itariki ya: 5-04-2018  →  Musubize

Uyu mugabo akwiye agashimwe kumwihariko.Perezida akamuha ishimwe ryisumbuye kuko mu karere ka Rubavu tumufata nk’intwari.yigaragaje mukudashyigikira ubwicanyi bwakorewe abatutsi 1994,ndetse yanatanze amakuru yafashije gacaca cyn!imana izamuhembe ijuru.

Furaha yanditse ku itariki ya: 5-04-2018  →  Musubize

bigaragara ko uyu mugabo yakoze ibikorwa by’ubudashyikirwa kandi by’ubutwari byananiye benshi.uretse nabo yarokoye bamushimira n’Imana izamuha umugisha inamushumbushe ibye yahebye icyo gihe.

theophile yanditse ku itariki ya: 5-04-2018  →  Musubize

Nizere ko na Minisitiri Nyirasafari hari agashimwe gafatika yamugeneye kuko burya ineme yo kwitangira abandi igira bake muri iyi si!

Rugira yanditse ku itariki ya: 5-04-2018  →  Musubize

Nibyo koko uyu mugabo nuwo gushima.Yagize umutima wa kimuntu.Birababaje kubona abantu bicana,bakarwana,bagacurana ibyisi,bagasambana,etc...nyamara imana imaze kuturema yarabitubujije.Usanga abantu batinya imana ari bake.Urugero,gusambana babyita gukundana.Kubera ko abantu banga kumvira imana,yashyizeho umunsi izarimbura abantu bose babi ku munsi w’imperuka nkuko ibyakozwe 17:31 havuga.Izasigaza gusa abantu bayumvira,bamwe basigare mu isi izaba paradizo (imigani 2:21,22),abandi bajye mu ijuru,hanyuma bategeke isi ya paradizo (Daniel 2:44).Imana ikorera kuli Calendar yayo.Niyo mpamvu tutagomba kwibwira ko ibyo bitazaba.Urugero,abahanuzi bayo bahanuye ko Yesu azaza ku isi,bitwara imyaka myinshi ataza.Ariko byageze aho araza.Aho gupinga umunsi w’imperuka,tugomba gushaka imana mbere yuko itariki igera.Kwibera mu byisi gusa,bizarimbuza abantu benshi.Bizaba neza neza nkuko byagenze ku gihe cya Nowa.

Gatare yanditse ku itariki ya: 4-04-2018  →  Musubize

Uyumugabonuwogushima yakoze ibyananiye benshi

bosci yanditse ku itariki ya: 4-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka