Nk’uko Kiriziya gaturika yabikoze n’abadivantisiti bazasabe imbabazi-Ibuka

Visi Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, avuga ko n’ubwo kiriziya gatorika ari yo yagiye isabwa gusaba imbabazi, n’abadivantisiti batari shyashya.

Visi Perezida wa Ibuka Egide Nkuranga ashima intambwe Kiriziya Gaturika yateye
Visi Perezida wa Ibuka Egide Nkuranga ashima intambwe Kiriziya Gaturika yateye

Yabivugiye i Cyarwa mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye, ubwo i Cyarwa bibukaga ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi, abivuga atanga urugero ku mateka ya Kibuye.

Yagize ati “mu minsi yashize twari twagiye kwibuka ku Kibuye, ahitwa Ngoma, hafi yo ku Mugonero. Kariya gace, 99% ni abadivantisiti, ariko haguye abantu benshi, hari n’inzibutso nyinshi. Abo bose bishwe n’abari bahatuye.”

Ngo icyatumye ubu bwicanyi bunashoboka cyane, ni uko hari muri Zone Turquoise, ku buryo abatutsi bari bahatuye batabashije gutabarwa n’Inkotanyi nk’ab’ahandi mu gihugu.

Ahubwo abicanyi babonye umwanya uhagije wo guhumba n’abari basigaye. Ababashije kurokoka ni abahungiye ku kirwa cy’Ijwi.

Nkuranga rero yavuze ko urebye Kiliziya gaturika ari yo yagiye itungwa agatoki ko yagize uruhare muri Jenoside kuko ari yo yari ifite abayoboke benshi mu Rwanda, kandi n’abenshi mu bishwe bakaba bari abagaturika.

Yunzemo ati “Ariko twagiye twibagirwa ko hari n’andi madini.”

Ibi kandi avuga ko abihera ku kwiyoberanya n’uburyarya (hypocrisie) kw’abadivantisiti kwagaragajwe n’umwe mu banyangoma watanze ubuhamya muri ako gace icyo gihe.

Nkuranga avuga ko abapfuye bishwe n’abari abaturanyi babo, abo basenganaga.

Ati “bajyaga mu isabato, bakumva nk’abantu bavumbuwe barimo kubirukankana bagasohoka bakikiza umwanzi, hanyuma bakagaruka mu rusengero.”

Akomeza avuga ko bibabaje kuba na bo barakoze amarorerwa ariko bakaba bataratinyuka ngo basabe imbabazi.

Ati “ndagira ngo nabashimire kiriziya gatorika ku bw’agatambwe gatoya yateye [isaba imbabazi], wenda n’indi izaterwa.”

Yasabye abamwumvaga kandi gushyigikira Papa kuko azi neza ko hari abamurwanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka